skol
fortebet

Pasitori yakatiwe imyaka 70 azira gusambanya abana yitwaje izina rya yesu

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umupasiteri w’ahitwa Ngong muri Kenya washinjwe gusambanya abana bato babiri mu myaka 11 ishize akoresheje izina ry’Imana yakatiwe igifungo cyimyaka 70.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 8 Kanama , umucamanza mukuru mu rukiko rwa Milimani, Caroline Njagi, yakatiye pasiteri igifungo cy’imyaka 50 ku kirego cya mbere n’imyaka 20 ku kirego cya kabiri.

Ushinjwa ariko azafungwa imyaka 50 nyuma y’uko urukiko rutegetse ko ibihano bikomatanywa nk’uko iyi nkuru dukesha The Star ivuga.

Mu cyumweru gishize, uyu wiyitaga umukozi w’Imana yahamijwe icyaha cyo gusambanya abana bafite imyaka 11 na 14 yitwaje imirongo yo muri bibiliya n’ukundi gushukana.

Uyu mugabo yashinjwe ibyaha bibiri byo gusambanya inshuro nyinshi abana b’ababayoboke b’itorero rye.

Mu cyemezo cye, Umucamanza Njagi yavuze ko ibimenyetso byatanzwe mu rukiko byashimangiye ibirego byashinjwaga pasiteri nta gushidikanya na gato bityo ko igihano yahawe kimukwiye bidasubirwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa