skol
fortebet

Singapore yanyonze umugabo imuziza gucuruza ikiro 1kg cy’urumogi

Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Singapour (Singapore) yashyize mu bikorwa igihano cy’urupfu ku mugabo wahamijwe gucura umugambi wo gucuruza urumogi, n’ubwo abo mu muryango we, impirimbanyi hamwe n’umuryango w’abibumbye bari bamusabiye imbabazi.

Sponsored Ad

Umuryango wa Tangaraju Suppiah, wari ufite imyaka 46, wavuze ko yishwe anyonzwe (amanitswe mu mugozi) kuri gereza ya Changi mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu.

Impirimbanyi zavuze ko yari yarahamijwe icyaha ku bimenyetso bidafite ireme kandi ko yabonye ubwunganizi bucye bwo mu rwego rw’amategeko mu gihe cy’urubanza rwe.

Abategetsi bavuze ko mu rubanza rwe amategeko yubahirijwe uko bikwiye ndetse banenga impirimbanyi kubera ko zakemanze akazi nk’inkiko.

Singapour ifite amwe mu mategeko akaze cyane ku isi yo kurwanya ibiyobyabwenge. Iki gihugu kivuga ko ayo mategeko ari urucantege rwa ngombwa mu kwirinda ibyaha biterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Mu mwaka ushize, iki gihugu cyashyize mu bikorwa igihano cy’urupfu ku bantu 11 ku birego bijyanye n’ibiyobyabwenge, barimo n’umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe wahamijwe gucuruza ikiyobyabwenge cya heroin (héroïne).
BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa