skol
fortebet

"Turemeza ko Basabose na Twahirwa bakoze jenoside"-Umushinjacyaha i Buruseli

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umucamanza mukuru wo mu rukiko rukuru rwa Buruseri mu Bubiligi washinzwe kuburanya abanyarwanda babiri bshinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yavuze ko yemeza neza ko abo bagabo babiri bakoze jenoside.

Sponsored Ad

Kuwa gatatu, ku munsi wa kabiri w’uru rubanza, Séraphin Twahirwa niwe witabye wenyine kuko Pierre Basabose bivugwa ko arwaye, akaba yaserukiwe n’abanyamategeko be mu gihe hategerejwe raporo y’abaganga.

Urukiko rwabajije abunganira abaregwa niba bajya mu rubanza mu mizi nubwo umwe mu bashinjwa ibyaha atitabye, ibyo abaregwa n’ababunganira bemeye, urubanza rubona gutangira.

Urukiko rwashimye guha ijambo umushinjacyaha kugira ngo atange ibirego.

Mu gihe cy’amasaha atanu, umushinjacyaha yavuze ko agendeye ku babajijwe barenga 30 bavuzwe amazina, bemeza ko Séraphin Twahirwa wahoze ari mu bayoboye urubyiruko rw’umutwe w’Interehamwe na Pierre Basabose wahoze ari umusirikare ugendana n ’uwari Prezida Juvenal Habyarimana mbere y’uko ajya mu bucuruzi akaba umwe mu bakire bakomeye mu Rwanda.

Yemeje ko Séraphin Twahirwa yiyiciye ubwe Abatutsi benshi muri segiteri ya Gikondo, ahandi agahagararira ubwicanyi muri ako gace.

Aha ubwicanyi bwagarutsweho ni ubwabereye ku ishuri ryitwa Ecole Technique Officielle rya Kicukiro mu cyahoze ari préfecture ya Kigali.

Pierre Basabose we ngo uruhare rwe kwari ugutanga ubushobozi, aho yari afite imigabane myinshi muri Radio Télévision des Mille collines.

Umushinjacyaha yemeje ko aba bagabo bakoranye mu kwica Abatutsi, mu guhiga, gutanga intwaro no kwica kuko icyo gihe bavugaga rikijyana kandi intwaro zabikwaga iwabo.

Aba bagabo ntacyo baravuga kuri ibi bashinjwa.

Urwo rubanza rwitabiriwe n’abantu benshi biganjemo Abanyarwanda baba i Burayi cyane cyane abarokotse jenoside, n’imiryango y’abashinjwa, abashinjacyaha na bamwe mu Babiligi.

Urubanza rwahagaritswe saa mbili z’ijoro kubera amasaha, humviswe umushinjacyaha wenyine bikaba biteganyijwe ko rukomeza kuri uyu wa kane, humvwa abanyamategeko b’abaregwa.

Imiryango y’ababuze ababo irashima ko abo bagabo bagejejwe imbere y’ubutabera kuko byerekana ko ntawuhunga icyaha.

Icyagaragaye muri urwo rubanza n’uko umutekano wari ucunzwe bikomeye haba hanze n’imbere mu rukiko.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa