skol
fortebet

Uganda: Umugore yaje kuregera Umupolisi umugabo we birangira amusambanyije

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igipolisi cyo mu gihugu cya Uganda cyategetse abaturage kujya bagira amakenga mu gihe bakiriwe n’Umupolisi badahuje igitsina.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’uko hari umupolisi wirukanywe mu kazi ahita anatabwa muri yombi akurikiranyweho gusambanya ku gahato umugore wari waje gutanga ikirego cyo guhohoterwa n’umugabo we.

The Monitor yanditse ko umupolisi wari ushinzwe ishami rya CID kuri sitasiyo ya Namusita mu karere ka Buyede witwa D/IP Godfrey Balikowa yirukanywe azira gusambanya ku gahato umugore wari waje gutanga ikirego cy’ihohoterwa akorerwa n’umugabo we.

Uyu mugore utatangajwe amazina, Inkuru ye ivuga ko yagiye kuri iriya Sitasiyo ya polisi ajyanywe no kurega umugabo we wari wamukubise akamukomeretsa.

Bitunguranye, ageze kuri polisi byabaye ngombwa ko abapolisi bamujyana iwe mu rugo gufata uriya mugabo ariko bagezeyo basanga umugabo adahari. byatumye uriya mugore asubira kurara kuri polisi kuko yari yatinye kuguma muri urwo rugo umugabo atamugirira nabi

Muri uko gusubiranayo n’abapolisi rero byabaye ngombwa ko D/IP Godfrey amushakira aho kurara ariko birangira ahisemo kumujyana iwe mu rugo agezeyo aramusambanya nyuma yo kumugaburira.

Ku munsi wakurikiyeho rero nibwo umugabo w’uriya mugore yaje gufatwa ndetse acibwa n’amafaranga yo kuvuza umugore we arayatanga hanyuma umugore ahita anatanga ikindi kirego arega uriya mupolisi wamusambanyije.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yemeje ko koko uriya mupolisi yakoze kiriya cyaha ashimangira ko ibyo yakoze bitagombaga kwihanganirwa ariko anasaba abaturage kujya bagira amakenga cyane cyane mu gihe babona umupolisi uri kubaha serivise badahuje igitsina.

Ati “Nka UPF twamaganye byimazeyo iyi myitwarire ya bamwe mu bayobozi. Turakomeza kwimakaza umuco wo kutihanganira ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Uriya mupolisi agomba kugezwa mu rukiko akaburanishwa ku gufata ku ngufu umugore cyane ko uriya mugore yamufatiranye n’intege nke zo kuba yari afite ibibazo.”

Uyu mupolisi kuri ubu watawe muri yombi ni uwa kabiri uzize ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe kitarenze ukwezi kumwe nyuma y’aho mu byumweru bishize undi witwa IP Thomas Otim w’imyaka 49 nawe aherutse kwirukanwa azira gukorera bene ibi byaha umwana w’igitambambuga w’umuturanyi we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa