skol
fortebet

Umugabo yatunguranye asezerana n’abagore batatu umunsi umwe

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri Tanzania, umugabo yatangaje abantu nyuma yo gusezerana n’abagore babatu ku munsi umwe, mu birori by’ubukwe bimwe kandi byiza.

Sponsored Ad

Uwo mugabo witwa Athuman Yengayenga, yatunguye abantu cyane, ubwo yinjiraga mu Musigiti, ari kumwe n’abagore batatu beza, bose bafite intego yo gusezerana n’umugabo umwe bahuriyeho.

Yengayenga, ubundi usanzwe utuye ahitwa Shanwe mu Ntara ya Katavi muri Tanzania, yavuze ko intego ye ari ugushaka abagore bane, ibyo akaba yarabyiyemeje nyuma yo kurakaranya n’umugore we wa cyera, bashwanye ndetse akamuta akigendera.

Avuga ko nubwo hari ibibazo bijyana no gushaka abagore barenze umwe, ariko yashatse kugira abagore benshi, kugira ngo nihagira umugore wongera kumuta akagenda, azabe afite abandi asigaranye.

Aganira na Televiziyo ya Azam TV, Yengayenga yagize ati "Ni amahirwe gusa, ariko harimo n’ibibazo, kubera ko ubundi ntibisanzwe ko ushobora kubona abagore batatu icyarimwe, no guhita ubasaba gusezerana ku munsi umwe bakabyemera".

Abo bagore batatu ba Yengayenga, harimo uwitwa Fatuma Rafaeli, Asha Pius ndetse na Mariam John, nabo bakaba baragize icyo batangaza ku bukwe bwabo bwo gusezerana n’umugabo umwe umunsi umwe, n’uko biteguye kubana nk’abagore basangiye umugabo.

Ishyari hagati y’abagore batatu bahuje umugabo, bemeranyijwe ko ritazabura, kubera ko bose ari abantu, ariko ngo bazaharanira kubana mu mahoro.

Fatuma yagize ati "Ntabwo turuzura. Turashaka undi mugore".

Yengayenga aturuka mu muryango ubamo abagabo bakunze gushaka abagore benshi, ku buryo kuri we, gushaka abagore benshi ari umuco usanzwe mu muryango wabo.

Gusa gushaka abagore batatu bagasezerana ku munsi umwe, byo byatangaje abantu batandukanye babibonye, harimo n’abo mu muryango we kuko bitigeze bibaho mbere.

Ibitekerezo

  • Uwo mugabo numuntu wuugabo gode,kuko yakoze igikorwa cubutabazi kurizo pfuvyi,nakare ngo umugore umwe ninyoko.

    Kurongora abagore benshi,bitera ibibazo byinshi cyane.Nubwo amadini amwe avuga ngo Imana ibemerera gutunga abagore benshi,ni ikinyoma.Kera koko,Abayahudi barongoraga abagore benshi.Urugero ni Abami David na Salomon.Yesu ageze ku isi,yasobanuye icyo kibazo,avuga ko byatewe n’uko "abayahudi bali barananiye Imana kuli icyo kibazo".Soma Matayo 19:8.Nkuko Gutegeka 17:17 havuga,Imana itubuza gushaka abagore benshi.Itubuza guta abagore bakuru tukarongora abakiri bato.Bisome muli Malaki 2,umurongo wa 15.Ababirengaho,kimwe n’abasambanyi bose,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa