skol
fortebet

Umugore ukomoka muri Kongo yatawe muri yombi azira kurira ikibumbano

Yanditswe: Thursday 05, Jul 2018

Sponsored Ad

Polisi y’i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iravuga ko yataye muri yombi umugore w’umwimukira ukomoka muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo wuriye ishusho iranga ubwisanzure akicara aho itangirira.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’ubushyamirane bwamaze amasaha atatu yagiranye n’abategetsi baho ndetse n’inzego z’umutekano.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko uyu mugore yitwa Therese Okoumou, w’imyaka 44 y’amavuko.

Icyo gihe byabaye ngombwa ko ba mukerarugendo bakurwa mu gace ka Liberty Island i New York.

Amakuru aravuga ko bishoboka ko Madamu Okoumou yuriye iyo shusho mu rwego rwo kwigaragambya yamagana gahunda ya Perezida Trump yo guhagarika kwakira abimukira bajya muri Amerika.

Umupolisi Brian Glacken ukora mu mutwe w’ubutabazi bwihuse i New York yavuze ko igikorwa cyo kumanura uyu mugore bamukura kuri iyo shusho kitari cyoroshye.

Yagize ati: "Mu by’ukuri cyari igikorwa cy’ubutabazi gisaba ubwitonzi bwinshi kubera ukuntu hahanamye. Ntabwo ari ahantu harambuye. Jye na mugenzi wanjye Chris [Williams] nta kintu twari dufite cyo kwishingikiriza."
Yongeyeho ati: "Bitangira ntabwo yashakaga gukurikiza ibyo twamubwiraga. Ariko twafashe akanya turamuganiriza... nuko ubwo twamugeragaho adashobora no kugira ahandi ajya, ntekereza ko yabonye ko ake kashobotse."

Inkuru ya BBC ivuga ko mbere yaho, abantu benshi bari batawe muri yombi bamaze gukorera imyigaragambyo aho iyo shusho iri.

Ibi byahuriranye n’umunsi w’ikiruhuko wo ku itariki ya 4 y’ukwezi kwa karindwi ubwo Amerika iba yizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa