skol
startimes

Umugore yatawe muri yombi azira kwanga gutera akabariro n’umusore wari wanyoye Viagra nyinshi bikamuviramo gupfa

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 June 2020 Yasuwe: 5178

Umugore witwa Léoncie wo muri komine Buhinyuza, intara ya Muyinga, amaze iminsi itatu afunzwe ashinjwa kwica umugabo bari bagiye gutera akabariro.


Ikinyamakuru Buja Express dukesha iyi nkuru kiravuga ko tariki 20/06/2020, uwo mupfakazi yumvikanye n’umumotari ko bahurira muri hoteri bagakora imibonano mpuzabitsina

Uyu musore yishyuye amafaranga bumvikanye, uyu mugore arayakira hanyuma uyu musore ajya gutegerereza Léoncie mu cyumba cya Hoteli bari guhuriramo.

Uyu musore yageze muri icyo cyumba cya hoteri, yahise anywa ibinini 3 bitera akanyabugabo mu gutera akabariro(Viagra), nk’uko abaharanira uburenganzira bwa muntu babivuga.

Léoncie yarashyize yubahiriza iyi rendez-vous yari yahawe.Ageze mu cyumba cyarimo uyu musore,ngo yasanze igitsina cye cyafashe umurego ku buryo bukabije cyane, abona ntiyacyihanganira, ahita yiruka.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu musore yahise arembera mu cyumba, umutima uhagarikwa n’ubukana bw’ibi binini byinshi yari yafashe.

Kuwa kabiri nibwo uyu mugore yajyanwe gufungirwa mu murwa mukuru w’intara ya Muyinga, aho ashinjwa “kudatabara cyangwa ngo atabarize umuntun ubuzima buri mu kaga no kutabwira polisi cyangwa ba nyiri hoteri uko asize umusore ameze, no kuba yarakiriye amafaranga ariko ntiyubahirize amasezerano”.

Urubanza rw’uyu mugorerwateye amatsiko abantu benshi barimo n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bategereje icyo ubutabera buzakora.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble hitimana

    Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Gufungwa,Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko bizabuza ababikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Bimwe mu byamamare bikomeye byiyemeje gukurikiranira hafi urubanza rwa...

George Clooney, icyamamare muri cinema, n’umugore we Amal Clooney, biyememje...
18 September 2020 Yasuwe: 4297 0

Nigeria: Inteko ishinga amategeko yemeje itegeko ryo gushahura abagabo...

Inteko ishingamategeko yo muri leta ya Kaduna mu majyaruguru ashyira...
11 September 2020 Yasuwe: 789 0

Charles Ndereyehe uregwa jenoside wari wafunzwe na polisi y’Ubuholandi...

Charles Ndereyehe, Umunyarwanda utuye mu Buholandi ukekwaho kugira uruhare...
9 September 2020 Yasuwe: 1589 0

Abanyamategeko bashyizweho n’umuryango wa Rusesabagina ngo bamwunganire...

Babiri mu banyamategeko bashyizweho n’umuryango wa Paul Rusesabagina ngo...
8 September 2020 Yasuwe: 4589 1

USA: Abapolisi 7 bahagaritswe ku kazi bazira urupfu rw’umwirabura witwa...

Abapolisi barindwi ba Amerika bahagaritswe mu kazi nyuma y’urupfu...
4 September 2020 Yasuwe: 636 0

Urukiko rusesa imanza rwavuze igihe ruzafata umwanzuro kuri Kabuga...

Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwavuze ko tariki 30 z’uku kwezi cya...
2 September 2020 Yasuwe: 684 0