skol
fortebet

Umujyanama wa Katumbi ukurikiranyweho ibyaha bishobora kumucisha umutwe aratangira kuburana

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urubanza rwa Salomon Idi Kalonda, umujyanama wihariye w’umunyapolitiki Moïse Katumbi, ruratangira kuri uyu wa Kane, itariki ya 17 Kanama imbere y’urukiko rwa gisirikare rwa Gombe, i Kinshasa, nyuma y’ifatwa rye muri Gicurasi afashwe n’urwego rushinzwe ubutasi.

Sponsored Ad

Uyu ushinjwa icyaha cy’ubuhemu ngo binyuze mu guha amakuru y’ubutasi u Rwanda, yatawe muri yombi ashinjwa gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko, ariko ikirego kiza kuvanwaho nyuma y’aho bigaragaye ko imbunda yashinjwaga atari iye ahubwo mu by’ukuri yari iy’umupolisi. Ibi ariko ntibyamubujije gukomeza gufungwa.

Ubu akurikiranweho ibindi byaha birimo “ubugambanyi mu gihe cyintambara”. Umushinjacyaha yemeza ko, mu myaka itatu ishize, umujyanama wihariye wa Moïse Katumbi yakomeje kuvugana n’uwungirije umuyobozi w’ingabo za M23 ndetse ngo n’abasirikare bo mu Rwanda, cyane cyane "umujyanama mukuru" wa Perezida Kagame, mu bijyanye n’umutekano, n’umuyobozi y’ingabo zidasanzwe z’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko Salomon Kalonda, nk’uko buvuga mu nyandiko y’ibirego, yaba yaragiye ahererekanya n’aba amatangazo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ku bijyanye n’ibibazo biri mu gihugu.

Nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga, ikindi kirego kijyanye no kumena amabanga y’umutekano w’igihugu. Umushinjacyaha wa gisirikare avuga ko Salomon Kalonda yakiriye binyuze kuri WhatsApp amashusho y’imyambaro mishya n’inkweto byahiswemo n’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya Congo kugira bihabwe ngo imitwe itandukanye y’ingabo. Amashusho ngo yaba yarayohererejwe n’umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR).

Ikirego cya gatatu rero kandi gitangaje umushinjacyaha ashinja umujyanama wa Moïse Katumbi, ngo ni ukuba yarakoresheje umusirikare wa FARDC w’ipeti rya liyetona-koloneli nk’umushoferi we bwite i Kinshasa.

Kuri ibyo byaha, Salomon Idi Kalonda ashobora guhabwa igihano cy’urupfu bimuhamye, gishobora kuvunjwamo igifungo cya burundu (kuko igihano cy’urupfu kitagitangwa muri iki gihugu nubwo kikiri mu mategeko).

Abavandimwe be ndetse n’abagize ishyaka rye, Ensemble pour la République,bo bamaganye ibyo birego bita ibinyoma n’ibihimbano by’ubutegetsi, hagamijwe guca intege no gutesha agaciro Moïse Katumbi, umukandida ku mwanya wa perezida mu matora yo kuwa 20 Ukuboza 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa