skol
fortebet

Umutangabuhamya ushinja Félicien Kabuga yahaswe ibibazo ku ’gutema ibihuru’

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yo mu Rwanda ryakomeje kuri uyu wa gatatu, umutangabuhamya umushinja ahatwa ibibazo n’uruhande rwunganira uregwa.
Uyu mutangabuhamya, watangiye ubuhamya bwe ku wa kabiri, yahawe izina KAB045 mu kurinda umwirondoro we.
Asanzwe ari mu gifungo cya burundu mu Rwanda yakatiwe n’inkiko Gacaca kubera ibyaha bya jenoside, nkuko byavuzwe mu rukiko.
Yahaswe ibibazo ku buhamya bwe ari i Arusha, ahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko (...)

Sponsored Ad

Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yo mu Rwanda ryakomeje kuri uyu wa gatatu, umutangabuhamya umushinja ahatwa ibibazo n’uruhande rwunganira uregwa.

Uyu mutangabuhamya, watangiye ubuhamya bwe ku wa kabiri, yahawe izina KAB045 mu kurinda umwirondoro we.

Asanzwe ari mu gifungo cya burundu mu Rwanda yakatiwe n’inkiko Gacaca kubera ibyaha bya jenoside, nkuko byavuzwe mu rukiko.

Yahaswe ibibazo ku buhamya bwe ari i Arusha, ahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza iri mu rugereko rw’i La Haye mu Buholandi.

Umunyamategeko Emmanuel Altit wo mu itsinda ryunganira Kabuga, yabajije KAB045 icyo yumvaga ku mvugo yo "gutema ibihuru" Kabuga ashinjwa ko yakoresheje abwira Interahamwe.

Yavuze ko mbere yuko Interahamwe zigera ku rugo rwa Charles Karangwa ari kumwe na zo ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa kane mu 1994, yumvaga ko impamvu yuko kubitema ari uko hashoboraga kuba hari abantu bihishemo.

Yanabajijwe ku byabaye bageze kwa Karangwa, wishwe muri icyo cyiswe "gutema ibihuru".

Me (Maître) Altit yamubajije ku byo yavuze ko akinjira kwa Karangwa yitambitse agira ngo batica Karangwa, hakaza amasasu menshi, yanarashwe kuri KAB045, ngo yarashwe n’abasirikare.

Ariko ngo mu ibazwa rye ryo mu 2011, yari yavuze ko atazi niba abarashe ari RPF cyangwa izari ingabo z’u Rwanda icyo gihe ari zo FAR.

Uyu munsi yavuze ko yemeza ko ayo masasu ashobora kuba yari aya RPF cyangwa abasirikare ba leta, kuko ngo abasirikare ba RPF bari bamaze kuva mu nyubako ya CND, i Kigali.

Uyu KAB045, w’umugabo, yanabijwe intera akabari ke kari karimo uvuye kwa Kabuga ku Kimironko, avuga ko hari harimo metero ziri hagati ya 200 na 500.

Yavuze ko kari "akabari k’amafuti, k’urwagwa". Ngo muri ako gace hari hari utubari dutatu dukomeye, n’utundi tune cyangwa dutanu dutoya.

Nyuma yuko iburanishwa ryari ryashyizwe mu muhezo, yabajijwe niba yemeza ko koko atigeze abona Interahamwe zikorera imyitozo mu murima w’imbere yo kwa Kabuga.

Yavuze ko atazibonye zihitoreza, ariko ko zabimubwiraga ko zigiye mu myitozo iyo zabaga zaje kunywera mu kabari ke, zirimo nk’iyitwa Munyakazi yari yarahaye aho kwokereza inyama aho ku kabari.

Yabajijwe n’ukuntu yamenye ko imodoka ya Daihatsu y’ibara ry’ubururu, imwe mu zo Interahamwe zagendagamo zigiye muri za mitingi, yari iya Kabuga.

Asubiza ko nkuko yabivuze akabari ke kari kari muri metero zigera kuri 500 uvuye kwa Kabuga, ko rero yari azi imodoka za Kabuga kuko yazibonaga ziva iwe, ko atari acyeneye kugira uwo abibaza.

Yanabajijwe ku myambaro yarangaga Interahamwe za Kabuga, aho mu ibazwa rye ryo mu kwezi kwa cumi mu 2010, KAB045 yavuze ko yatangwaga na Phenéas wari visi perezida w’Interahamwe ku rwego rw’igihugu, na Kabuga.

Abazwa iyo myambaro iyo ari yo, asubiza ko yari amapantalo, amashati n’ingofero byo mu bitenge, yabonekaga mu maduka ya Kabuga, ikishyurwa na Kabuga.

Yabajijwe niba Interahamwe zose muri rusange zarambaraga imyambaro yo mu bitenge, asubiza ko we izo arimo kuvugaho ari iza Kabuga.

Ubwo Me Altit yari asoje guhata ibibazo uyu mutangabuhamya, umucamanza ukuriye iburanisha yabajije umushinjacyaha niba hari icyo yifuza kongeraho, asubiza ko agifite kandi ko yakivuga mu minota 10.

Umucamanza ukuriye iburanisha yavuze ko ibyo bizarindira akabivuga mu iburanisha ry’ejo ku wa kane, kubera aho amasaha yari ageze.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa