skol
fortebet

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwemeje igihano cyahawe Jean Pierre Bemba

Yanditswe: Monday 17, Sep 2018

Sponsored Ad

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC rwemeje igihano cy’ igifungo cy’ umwaka Jean Pierre Bemba yakatiwe ariko ntabwo azafungwa.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wahoze ari Visi Perezida wa Repubulika ya Demokrasi ya Kongo. Ntabwo ari ngombwa ko Jean Pierre Bemba asubira muri gereza kubera igihe yamaze afunze.

Jean Pierre Bemba uretse icyo gifungo cy’ umwaka yanaciwe amande y’ ibihumbi 350 by’ amadorali.

Isomwa ry’ uru rubanza ryakurikiye gushinjwa icyaha cyo gutanga ruswa mu rubanza aregwamo ibyaha by’ intambara n’ ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Mu rubanza rwa mbere kuri ibyo byaha yagizwe umwere ahita arekurwa, akaba yari amaze imyaka icumi mu munyororo.

Yahise atahuka ajya mu gihugu cye yiyandikisha mu bakandida bipfuza kujya mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu kwezi kwa 12, ariko urukiko rureberera Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ruvuga ko ari mu batemerewe kwiyamamaza.

Umunyemari Moise Katumbi nawe Kandidatire ye mu matora ya Perezida wa Kongo ntabwo yakiriwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa