skol
fortebet

Uwari mu ’Nterahamwe za Kabuga’ yamushinje kuziha amabwiriza yo kwica Abatutsi

Yanditswe: Wednesday 07, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakowe Abatutsi mu Rwanda ryakomeje kuri uyu wa gatatu, umutangabuhamya uvuga ko yahoze mu Nterahamwe zabaga mu rugo kwa Kabuga amushinja kuziha amabwiriza yo kwica Abatutsi.
Uyu mutangabuhamya, umaze imyaka 26 afungiye mu Rwanda mu gifungo cy’imyaka 30 yakatiwe n’inkiko Gacaca nyuma yo guhamwa na jenoside, yari i Arusha muri Tanzania.
Yahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza yo mu rugereko rw’uru rukiko rw’i La (...)

Sponsored Ad

Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakowe Abatutsi mu Rwanda ryakomeje kuri uyu wa gatatu, umutangabuhamya uvuga ko yahoze mu Nterahamwe zabaga mu rugo kwa Kabuga amushinja kuziha amabwiriza yo kwica Abatutsi.

Uyu mutangabuhamya, umaze imyaka 26 afungiye mu Rwanda mu gifungo cy’imyaka 30 yakatiwe n’inkiko Gacaca nyuma yo guhamwa na jenoside, yari i Arusha muri Tanzania.

Yahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza yo mu rugereko rw’uru rukiko rw’i La Haye mu Buholandi. Izina n’isura bye byahinduwe mu kurinda umwirondoro we.

Yavuze ko yatahutse mu Rwanda mu 1996 avuye mu nkambi y’impunzi ya Mugunga muri DR Congo (icyo gihe yari Zaïre), kubera "imirwano ikaze" hagati y’ingabo za leta n’iza RPF. Nuko afungwa kuva muri uwo mwaka.

Kabuga, wari uri mu rukiko, nta mwanya yahawe wo kugira icyo avuga. Gusa mu gihe gishize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Mu ncamake y’ubuhamya bwe umushinjacyaha Harbour yasomeye urukiko, yavuze ko kuva mu mwaka wa 1992 uyu mutangabuhamya yari mu itsinda ry’Interahamwe zigera kuri 50 zari zizwi nk’"Interahamwe za Kabuga", zabaga mu rugo iwe ku Kimironko i Kigali.

Ngo zari zikuriwe na Hajabakiga – wakomokaga i Byumba cyo kimwe na Kabuga – ndetse uwo akaba yari yungirijwe na Sehene. Ngo aho ni ho zanakoreraga imyitozo.

Yavuze ko na mbere yuko jenoside itangira, bisabwe na Kabuga, abo bombi bahaye izo Nterahamwe amabwiriza yo kubuza amahwemo Abatutsi.

Yavuze ko mu gihe cya jenoside, imbere y’urwo rugo rwa Kabuga hari bariyeri (barrières) ebyiri, ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kane mu 1994 hakicirwa uwitwa Jean Pierre Nzaramba, ngo wabaye uwa mbere yiciwe ku Kimironko muri jenoside.

Yanavuze ko ahagana ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa kane mu 1994, izo Nterahamwe zagiye aho Abahutu n’Abatutsi bari bahungiye ku ishuri rya Karama ku Kimironko, bagatandukanya Abahutu n’Abatutsi, bacikamo Abatutsi gusa.

Umunyamategeko Françoise Matte wo mu itsinda ryunganira Kabuga, yahawe umwanya wo guhata ibibazo umutangabuhamya.

Yamubajije uko yageze muri iryo tsinda ry’izo Nterahamwe, asubiza ko umuntu wari warashyizweho na Kabuga ari we wakusanyaga abashaka kurijyamo.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko yageze muri iryo tsinda afite imyaka 30.

Yeretswe amafoto abiri byavuzwe mu rukiko ko agaragaza mu rugo kwa Kabuga ku Kimironko, abazwa aho bariyeri yari iri, asubiza ko ari inyuma y’inyubako yo kuri iyo foto.

Yanabajijwe aho izo Nterahamwe zakoreraga imyitozo, avuga ko ari hanze y’urugo.

Umwe mu nteko y’abacamanza yabajije umutangabuhamya uko azi ko Kabuga ari we washinze uwo mutwe w’izo Nterahamwe, asubiza ko Hajabakiga na Sehene bahuraga na Kabuga.

Yabajijwe niba yarabonye Kabuga cyangwa imodoka ye yinjira mu rugo, asubiza ko ubwo imodoka ya Kabuga yazaga abo babakuriye babasabaga guhagarika imyitozo, bakayisubukura amaze guhura n’abo bakuru babo, kandi ko nyuma bababwiraga ko bahuye na "le vieux" (muzehe).

Umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha yabajije umutangabuhamya uwamubwiye ko Jean Pierre Nzaramba yiciwe kwa Kabuga.

Yasubije ko murumuna we, na we ngo wari mu Nterahamwe, ari we wamubwiye ko yiciwe mu rugo kwa Kabuga arashwe.

Bonomy yamubajije niba uwo murumuna we akiriho, asubiza ko atabizi kuko baherukana bakiri mu buhungiro.

Undi mucamanza yamubajije niba, ashingiye ku byo yabwiwe, azi ko Kabuga yagize uruhare mu iyicwa rya Jean Pierre.

Asubiza ko azi ko yiciwe mu rugo rwa Kabuga kandi ko ashingiye ku mabwiriza bari barahawe na perezida (Hajabakiga) wabo ubwo jenoside yatangiraga, no kuba yarishwe mu ntangiriro yayo, Kabuga abifitemo uruhare.

Umunyamategeko Matte yabajije uyu mutangabuhamya ku mvugo zitandukanye, aho hamwe yavuze ko Jean Pierre yiciwe mu rugo kwa Kabuga, ahandi, mu nyandiko yagejeje ku rukiko, akavuga ko yiciwe kuri bariyeri yo ku irembo kwa Kabuga.

Yasubije ko yiciwe kuri bariyeri yo haruguru y’urugo rwa Kabuga.

Ubwo Matte yari abajije umutangabuhamya ko yagize uruhare mu bwicanyi bwo ku ishuri rya Karama, umushinjacyaha Harbour yazamuye inzitizi ko ibyo binyuranye n’ibyo umukiliya we yavuze, asaba umucamanza ko Matte yatanga amagambo nyirizina (citation) y’aho umukiliya we abivuga.

Gusa inzitizi ye yanzwe n’umucamanza Bonomy, nuko umutangabuhamya asubiza ko atagiye mu bwicanyi bwo kuri iryo shuri kuko we yari yasigaye kuri bariyeri, ko ibyo abuziho yabibwiwe na wa murumuna we, ngo wari mu Nterahamwe zari yo.

Umucamanza yavuze ko iburanisha rikomeza ku munsi w’ejo ku wa kane, uruhande rwunganira Kabuga rukomeza guhata ibibazo uyu mutangabuhamya.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa