skol
fortebet

Uwari umwubatsi kwa Félicien Kabuga yamushinje ’ku nyubako ya RTLM’

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ryakomeje kuri uyu wa kane, humvwa abatangabuhamya babiri bamushinja bavuga ko bahoze baturanye na we ku Kimironko i Kigali.
Uwa mbere muri bo, w’umugore, watangiye ubuhamya bwe ku wa gatatu, ni uwahawe izina KAB086 mu kurinda umwirondoro we.
Bombi batanze ubuhamya bari i Arusha muri Tanzania, bahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza iri i La Haye (The Hague) mu Buholandi.
Kabuga, wari (...)

Sponsored Ad

Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ryakomeje kuri uyu wa kane, humvwa abatangabuhamya babiri bamushinja bavuga ko bahoze baturanye na we ku Kimironko i Kigali.

Uwa mbere muri bo, w’umugore, watangiye ubuhamya bwe ku wa gatatu, ni uwahawe izina KAB086 mu kurinda umwirondoro we.

Bombi batanze ubuhamya bari i Arusha muri Tanzania, bahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza iri i La Haye (The Hague) mu Buholandi.

Kabuga, wari uri mu rukiko, nta jambo yahawe. Gusa mu gihe gishize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Ubwo yari ahawe ijambo, umunyamategeko Emmanuel Altit wo mu itsinda ryunganira Kabuga yavuze ko nta bindi bibazo afite byo guhata KAB086.

Ni bwo Margaret M. deGuzman, umwe mu nteko y’abacamanza batatu mu iburanisha ry’uyu munsi, we yamubajije niba azi Hajabakiga.

Ati: "Hajabakiga najyaga mwumva ariko ntabwo nigeze mutangaho ubuhamya".

Aha, deGuzman yavuze ko arimo kumumubazaho kuko hari abandi batangabuhamya babwiye urukiko ko yari akuriye Interahamwe za Kabuga.

Asubiza ko barimo kumubaza ku muntu yumvise gusa ariko we atazi.

Umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha na we yamubajije ku byo yavuze ko mu kwezi kwa kane mu 1994, intwaro zakoreshejwe n’Interahamwe zatanzwe n’umusirikare, amubaza uko yabimenye, asubiza ko abantu babivugaga ko bagiye gufata imbunda ku musirikare.

Bonomy yanamubajije igihe yabonye bwa mbere Interahamwe zifite imihoro. Asubiza ko ari uguhera ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa kane mu 1994.

Amubaza niba hari amakuru yaha urukiko ku kuntu izo Nterahamwe zabonye iyo mihoro n’izindi ntwaro gakondo.

Asubiza ko ari Kabuga wazihaye izo ntwaro, ko Interahamwe zajyaga zibyigamba, zivuga ko Kabuga afite intwaro nyinshi, iyo zazaga mu rugo rw’uyu mutangabuhamya.

Yabajijwe igihe ibyo byabereye, avuga ko ari ku itariki ya 8 y’ukwezi kwa kane mu 1994 ubwo zazaga kureba se w’uyu mutangabuhamya KAB086.

Umushinjacyaha Rashid yahawe ijambo, abazwa niba hari ikindi asobanuza KAB086, amubaza igihe Interahamwe za Kabuga zatangiriye kwitoza kurasa n’imbunda zitarimo amasasu.

Yasubije ko ari uguhera mu kwezi kwa gatatu mu 1994, ko zitorezaga ku mitumba y’insina mu rutoki no ku biti by’avoka, ko mu kwezi kwa kane muri uwo mwaka ari bwo zatangiye kwitoza zirasa amasasu.

Rashid yamubajije umubare w’izo Nterahamwe yabonye zitoreza mu rutoki, avuga ko zageraga kuri eshatu.

Uwubakaga kwa Kabuga yamushinje

Undi mutangabuhamya, w’umugabo, uvuga ko yari aturanye na Kabuga ku Kimironko, na we yamushinje, avuga ko yabonye Interahamwe zabaga kwa Kabuga, n’izindi zahirirwaga nyuma zigataha, kandi ko zishe Abatutsi.

Uyu wahawe izina KAB072 mu kurinda umwirondoro we, yavuze ko mu 1993 yakoraga ibikorwa by’ubwubatsi bitandukanye kwa Kabuga, birimo nko gukanika impombo z’amazi.

Yavuze ko kwa Kabuga hari hari inyubako yari ikirimo kubakwa yateganyirizwaga gukorerwamo na radio RTLM.

Ubwo yari ahawe umwanya wo kumuhata ibibazo, umunyamategeko Françoise Mathe wo mu itsinda ryunganira Kabuga, yabajije KAB072 icyamubwiye ko iyo nyubako yari iyo gukorerwamo na RTLM.

Ati: "Byaragaragaraga kuko hariho ibyapa, ibyo bita ’autorisation de bâtir’ [uruhushya rwo kubaka]". Aha, Mathe yamubajije icyari kiri kuri ibyo byapa cyerekanaga ko yari kuba inyubako ya RTLM.

Asubiza ko hari hariho ibirango bya radio kandi ko igishushanyo-mbonera cyagaragazaga ko ari icya RTLM.

Mathe kandi yabajije KAB072 ukuntu yamenye ko izo Nterahamwe zatahaga, amubaza niba yaramaraga iminsi, imigoroba n’amajoro kwa Kabuga.

Asubiza ko atahamaraga iminsi yose kuko yari afite n’akandi kazi, ariko ko iyo ataziboneraga we ubwe, iyo yatahaga mu rugo iwe bamubwiraga ibibera ku muturanyi we Kabuga.

Yavuze ko nyinshi muri izo Nterahamwe yazibonye we ubwe, ko ibyo yavuze atabishingiye ku byo yabwiwe.

Mathe yasoje guhata ibibazo KAB072.

Umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha yavuze ko abacamanza bagiye mu kiruhuko cy’ibyumweru bitatu, iburanisha rikaba rizasubukurwa ku itariki ya 17 y’ukwezi kwa mbere mu 2023.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa