skol
fortebet

Abagizi ba nabi basambanyije inka y’umukinnyi ukomeye muri Colombia barayangiza bikomeye

Yanditswe: Friday 17, Apr 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu w’umunya Colombia witwa Miguel Borja yatangaje ko abagizi ba nabi bamuciye mu rihumye ari kubahiriza gahunda ya guma mu rugo niko gusambanya inka ye irangirika cyane.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 abinyujije kuri Facebook ye yavuze ko itsinda ry’amabandi yari yanyoye ibiyobyabwenge ariryo ryasambanyije iyi nka ye bikayiviramo kunanirwa guhagarara.

Uyu mukinnyi w’ikipe ya Club Deportivo Popular Junior F.C. S.A yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka muri Colombia,yavuze ko aba bagizi ba nabi bangije iyi nka muri ibi bihe ibihugu byinshi byasabye abantu kuguma mu rugo kubera Coronavirus.

Mu mashusho Miguel Borja yashyize hanze,yagaragaje iyi nka ifite imbaraga nke nyuma yo guhohoterwa n’aba bagizi ba nabi bayisanze mu kiraro cyayo.

Yagize ati “Abagizi ba nabi basambanyije inka yanjye ku ngufu mu minsi ishize.Barayangije cyane bayisiga iryamye hasi.Nizeye Imana ndetse ndi kuyisenga ngo iyikize.Ndizera ko Imana izahana ababigizemo uruhare bose.”

Ubwo yashyiraga hanze iyi video,Miguel yanditseho ati “Iyi nka yasambanyijwe ndetse yangizwa n’agatsiko k’amabandi anywa urumogi,atekereza ko ari abami b’aka gace.Ibi bigomba guhinduka bakakira umwami Yesu,bakamenya gukora ibifite umumaro.Babyeyi,mufate umwanya mwite ku bana banyu.”

OMS yatangaje ko abanduye Coronavirus ku Isi bageze ku 2,183,964, abamaze gupfa ni 146,873 naho abamaze gukira ni 552,823 .

Ibihugu bifite abanduye ndetse n’abapfuye benshi, ku mwanya wa mbere haracyari Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite abanduye 678,210, abamaze gupfa ni 34,641, Espagne ifite abantu 184,948 bamaze kwandura naho 19,315 bamaze gupfa, u Butaliyani bufite abanduye 168,941 mu gihe 22,170 bamaze gupfa.

Mu Bufaransa abantu 165,027 bamaze kwandura, abandi 17920 bamaze gupfa.

U Budage bufite abanduye 137,698 mu gihe 4,052 bapfuye, u Bwongereza bufite abanduye 103,093 ariko abamaze gupfa ni 13,729.

Ku Mugabane wa Afurika, abantu 19068 bamaze kwandura Coronavirus, abamaze gupfa ni 969 abakize ni 4650.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa