skol
fortebet

Abakuru b’ibihugu byo mu karere bihanganishije UK kubera urupfu rw’Igikomangoma Philip

Yanditswe: Saturday 10, Apr 2021

Sponsored Ad

Ba Perezida w’u Burundi, Tanzania, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Kenya ni bamwe mu bategetsi b’ibihugu by’amahanga bifatanyije n’Ubwongereza nyuma yuko Igikomangoma Philip atabarutse ku myaka 99.
Mu butumwa bwo kuri Twitter bugenewe Umwamikazi Elizabeth II, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yagize ati:
"... Ndashaka kubagezaho ubutumwa bwo kubihanganisha mu kababaro n’abaturage b’Ubwami bw’Ubwongereza. Aruhurikire mu mahoro iteka kandi amasengesho yacu yorohereze umuryango wanyu". (...)

Sponsored Ad

Ba Perezida w’u Burundi, Tanzania, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Kenya ni bamwe mu bategetsi b’ibihugu by’amahanga bifatanyije n’Ubwongereza nyuma yuko Igikomangoma Philip atabarutse ku myaka 99.

Mu butumwa bwo kuri Twitter bugenewe Umwamikazi Elizabeth II, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yagize ati:

"... Ndashaka kubagezaho ubutumwa bwo kubihanganisha mu kababaro n’abaturage b’Ubwami bw’Ubwongereza. Aruhurikire mu mahoro iteka kandi amasengesho yacu yorohereze umuryango wanyu".

Ibiro bya Perezida wa DR Congo Félix Tshisekedi byatangaje kuri Twitter ko Perezida "yifatanyije mu kababaro n’Umwamikazi Elizabeth II, umuryango w’Ubwami bw’Ubwongereza, leta y’Ubwongereza n’abaturage b’Ubwongereza"

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yavuze ko mu izina rya leta no mu izina ry’abaturage ba Tanzania yihanganishije Umwamikazi Elizabeth II n’abaturage b’Ubwongereza.

Ati: "Twifatanyije namwe muri iki gihe gikomeye cyo kubura uwanyu..."

Ibiro bya Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta nabyo byatangaje ko Perezida yifatanyije n’abandi bategetsi b’amahanga mu kunamira igikomangoma Philip.

Ubutumwa bwo kuri Twitter busubiramo amagambo ya Perezida Kenyatta agira ati:

"Nyir’icyubahiro Igikomangoma Philip yari ikimenyetso gikomeye cy’indangagaciro z’umuryango n’ubumwe bw’abaturage b’Ubwongereza ndetse n’umuryango w’abatuye isi. Mu by’ukuri, turimo kwibuka umugabo ukomeye wakundaga akanakora agamije kubana mu mahoro kw’inyokomuntu".

Minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau yavuze ko Igikomangoma Philip "yagize uruhare rukomeye cyane mu mibereho yacu nk’igihugu - ndetse n’isi".

Perezida w’Amerika Joe Biden, avugira mu biro bye bya White House, na we yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha Ubwongereza, anashima ibikorwa by’Igikomangoma Philip mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi no ku kwita ku kubungabunga ibidukikije.

Abandi ba Perezida bategetse Amerika bakiriho na bo bifatanyije n’Ubwongereza, barimo Barack Obama n’umugore we Michelle bavuze ko "bazamukumbura cyane".

Uwahoze ari Perezida w’Amerika Donald Trump yavuze ko Igikomangoma Philip yari "umugabo wari ikimenyetso cy’umutima w’ubupfura n’ishema ry’Ubwongereza na Commonwealth".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa