skol
fortebet

Abantu barenga 300 bamaze gupfa bazize kurangara bari kwifata Selfies

Yanditswe: Thursday 11, Mar 2021

Sponsored Ad

Gukunda kwifata selfie cyane muri iyi minsi bikomeje gutwara ubuzima bw’abantu benshi aho kugeza ubu hamaze kubarurwa abasaga 330 bapfuye bagonzwe n’imodoka,bakubiswe n’umuriro ndetse abandi bararohama.

Sponsored Ad

Mu myaka 10 ishize,hadutse inkubiri yo kwifotora abantu bakoresheje telefoni zabo ariko bamwe bagashaka kwifotorera ahantu habi kurusha ahandi birangira bamwe bahasize ubuzima.

Abahanga muri siyansi batangije ubukangurambaga bwiswe “No selfies”bwo guhagarika abantu bahitanwa no kwifata selfies bakomeje kwiyongera.

Ibihugu 3 bimaze gupfiramo abantu benshi bazize selfies barimo Ubuhinde bwagaragayemo abantu 176,Amerika [US] abantu 26 bapfuye bagerageza kwifata selfies mu gihe Uburusiya ari ubwa 3 n’abantu 19.

Ahantu hakunze gupfira abantu benshi bari kwifotora selfie ni mu mihanda ya gari ya moshi.Abantu 62 bapfiriye muri iyi mihanda,38 bahanuka ku manga,24 bapfira mu migezi,abandi bapfira ahatandukanye nkuko byatangajwe na inkifi.com.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka,mu Buhinde havuzwe inkuru y’umukobwa wapfuye ari kwifata selfies nyuma y’aho mukerarugendo yamugonze yarangaye,yiroha mu mugezi arapfa.

Muri 2017,abagabo umunani bo mu Buhinde bari hagati y’imyaka 21 na 28 bararohamye barapfa ubwo bajya ku ruhande rumwe rw’ubwato bashaka kwifata selfie,ubwato barimo buribirindura bahasiga ubuzima.

Muri Mutarama 2020, Madalyn Davis w’imyaka 21 ukomoka muri Australia, yuriye uruzitiro ashaka kwifata selfie igaragaza izuba riri kurenga niko guhanuka yikubita hasi arapfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa