skol
fortebet

Abantu Barenga 70 bibasiwe n’inkongi yatwitse Igorofa muri Afurika Y’Epfo

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abashinzwe ubutabazi muri Afurika y’Epfo baraye mu kazi kenshi ko kuzimya inkongi yadutse muri rimwe mu magorofa ari i Johannesburg.

Sponsored Ad

Abantu 52 nibo bivugwa ko bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’iriya nkongi ariko hari indi mibare ivuga ko bagera kuri 60 aribo babuze ubuzima.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iriya nkongi, gusa imirimo yo guhangana yo yakomeje no mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.

Ikigo gishinzwe ubutabazi kitwa Emergency Services cyabwiye BBC yanditse iyi nkuru ko iriya nkongi yatangiye ahagana saa saba n’igice ku isaha mpuzamahanga, ubwo hari saa kenda n’igice z’ijoro ku isaha y’i Kigali.

Ku bw’amahirwe hari bamwe mu bakorera muri iriya nyubako bashoboye guhunga, ariko abandi b’abanyamihirwe make bahasiga ubuzima.

Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe ubutabazi cyo muri Afurika y’Epfo witwa Robert Mulaudzi avuga ko hari impungenge ko umubare wabo umuriro wahitanye uri bwiyongere.

Avuga ko imirambo 52 ari yo imaze kuboneka ariko ngo baracyashakisha indi.

Ku rundi ruhande, ngo hari abantu 43 bakomeretse ‘bidakomeye.’

Amashusho agaragara ku rubuga rwa BBC yerekana amakamyo arimo kizimyamwoto ari kwihuta agana aho iriya nkongi yari yadutse ngo barebe ko bazimya hatarangirika byinshi.

BBC yakomeje itangaza ko kugera no muri iki gitondo Polisi yo muri Afurika y’Epfo yari igihanganye n’iriya nkongi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa