skol
fortebet

Abanyarwanda 26 Bari bamaze imyaka myinshi barahungiye muri Mozambike bahungutse

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane taliki ya 29 Ukuboza 2022, Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko U Rwanda rwakiriye itsinda ry’Abanyarwanda 26 bagize imiryango 14, bahungutse bavuye muri Mozambique.
Aba banyarwanda bageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022, bari barahungiye muri Mozambique harimo n’abagiye mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abo Banyarwanda bavuze ko bishimiye kugaruka mu Rwanda, bavuga ko (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane taliki ya 29 Ukuboza 2022, Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko U Rwanda rwakiriye itsinda ry’Abanyarwanda 26 bagize imiryango 14, bahungutse bavuye muri Mozambique.

Aba banyarwanda bageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022, bari barahungiye muri Mozambique harimo n’abagiye mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo Banyarwanda bavuze ko bishimiye kugaruka mu Rwanda, bavuga ko biteguye gufatanya n’abandi kubaka Igihugu.

Abo Banyarwanda batahutse mu gihe umubano w’u Rwanda na Mozambique ukomeje gusagamba, nyuma y’aho ingabo z’u Rwanda zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’ibyihebe

U Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri kiriya gihugu guhera muri Nyakanga 2021.

Bagiye yo ku bwumvikane hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo gufasha Mozambique guhangana n’ibyo byihebe byatangiye kuyiyogoza mu mwaka wa 2017.

Ibitekerezo

  • Nabandi nibaze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa