skol
fortebet

Abashinwa bari kwibaza ikibazo gitangaje ku gikombe cy’isi

Yanditswe: Thursday 24, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Itangazamakuru rya leta mu Bushinwa ryitaye cyane ku gikombe cy’isi muri iki cyumweru, ariko iyo mikino irimo guteza kwinuba kwa rubanda mu gihugu ko badashobora kwishima nk’ahandi ku isi.
Hejuru yo kuba ikipe y’igihugu cyabo itarabonye tike y’igikombe cy’isi, amashusho y’ibyishimo by’abantu batambaye udupfukamunwa kandi begeranye cyane muri Qatar arasembura abantu mu Bushinwa batemerewe no guhura ngo barebe imikino.
Benshi bakoresheje iki gikombe cy’isi mu kunenga politiki ya leta kuri iki (...)

Sponsored Ad

Itangazamakuru rya leta mu Bushinwa ryitaye cyane ku gikombe cy’isi muri iki cyumweru, ariko iyo mikino irimo guteza kwinuba kwa rubanda mu gihugu ko badashobora kwishima nk’ahandi ku isi.

Hejuru yo kuba ikipe y’igihugu cyabo itarabonye tike y’igikombe cy’isi, amashusho y’ibyishimo by’abantu batambaye udupfukamunwa kandi begeranye cyane muri Qatar arasembura abantu mu Bushinwa batemerewe no guhura ngo barebe imikino.

Benshi bakoresheje iki gikombe cy’isi mu kunenga politiki ya leta kuri iki cyorezo.

Keta ikomeje gahunda ya zero-Covid, aho abantu bose bategekwa kuguma mu ngo ahantu habonetse uwanduye, mu kurwanya ko ikwirakwira.

Nubwo bwose hari amabwiriza akaze, ubu Ubushinwa bwagize imibare yo hejuru cyane y’abanduye ku munsi kuva iki cyorezo cyatangira.

Iyi virus iravugwa mu mijyi myinshi minini harimo n’umurwa mukuru ndetse n’umujyi w’isangano ry’ubucuruzi wo mu majyepfo wa Guangzhou.

Kuwa gatatu gusa Ubushinwa bwabonye abantu bashya 31,527 – umubare urenze uwo hejuru, 28,000, wabonetse mu kwezi kwa kane, ubwo umujyi wa Shangai wose wari muri guma mu rugo.

Politike ya zero-Covid yakijije ubuzima bwa benshi muri iki gihugu cya miliyari 1.4 z’abaturage, ariko izahaza ubukungu n’ubuzima bwa rubanda rusanzwe.

Mu gihe umupira w’amaguru ukunzwe cyane mu Bushinwa ndetse na Perezida Xi Jinping akaba azwi nk’umukunzi wawo, ndetse yigeze kuvuga ko hari inzozi ko Ubushinwa buzatwara igikombe cy’isi, ubu biragoye kwishimira iri rushanwa.

Imikino irimo kwerekanwa na televiziyo y’igihugu CCTV, kandi ibinyamakuru bya leta biragerageza kwerekana uko Ubushinwa “buriyo”.

Global Times yatangaje uko ibicuruzwa bikorerwa mu Bushinwa “kuva kuri bisi (bus) kuri stade [Lusail], ndetse n’ibyuma bitanga ubuhehere bihari neza muri iri rushanwa”.

Ariko mu gihe utubari dufunze, Global Times ivuga ko abafana benshi “bari guhitamo kurebera imikino mu rugo n’imiryango yabo”.

Ingendo hagati ya Qatar n’Ubushinwa nazo zaragabanyijwe cyane bibuza kugenda abifuzaga kujya kureba iyo mikino bahibereye.

Benshi bumva bari mu kato ko kureba imikino y’uyu mwaka.

Ibaruwa ifunguye inenga politiki ya zero-Covid kandi ibaza niba Ubushinwa buri “ku mubumbe umwe” na Qatar yakwiriye cyane kuri telephone z’abantu ku rubuga rwa WeChat kuwa kabiri, mbere y’uko itangira guhagarikwa.

Ubutumwa ku rubuga rwa Weibo – rumeze nka Twitter – ni bwinshi bw’abavuga ko kureba igikombe cy’isi uyu mwaka bituma bumva batandukanyijwe n’isi.

Bamwe bavuga uburyo bababajwe no kuba “bidasanzwe” kubona ibihumbi amagana by’abantu bari kumwe, nta dupfukamunwa bambaye cyangwa ngo basabwe kwerekana ko baheruka kwipimisha Covid.

Umwe yanditse ati: “Nta mwanya utandukanya abantu bityo nta guhana intera, kandi nta muntu wambaye ubururu n’umweru [umuganga] aho hafi. Uyu mubumbe rwose watandukanye”

Undi ati: “Ku ruhande rumwe rw’isi, hari ibirori by’igikombe cy’isi, ku rundi hari amategeko yo kutagera ahahurira abantu mu minsi itanu”.

Bamwe bavuga ko bagowe no gusobanurira abana impamvu ibyo bari kubona mu gikombe cy’isi bitandukanye cyane n’uko ibintu byifashe iwabo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa