skol
fortebet

Abongereza babiri bishwe n’umuti wica ibiheri watewe aho bari bacumbitse mu Misiri

Yanditswe: Saturday 11, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ba mukerarugendo babiri b’Abongereza barwariye mu cyumba cyabo cya hoteri barimo mu Misiri birangira bapfuye bazize uburozi bwa carbon monoxide , nk’uko byatangajwe n’uwakoze iperereza.

Sponsored Ad

Muri Kanama 2018, John na Susan Cooper bararwaye cyane ubwo bari mu biruhuko kuri Hurghada Red Sea resort nyuma y’uko icyumba cyari cyegeranye n’icyabo cyatewemo imiti yica udukoko kugira ngo bice ibiheri.

Ushinzwe iperereza muri Blackburn, Dr Adeley yatangaje kuri uyu wa 10 Ugushyingo ko ubuvuzi bwahawe Susan ’butari buhagije rwose’.

Susan yajyanywe ku ivuriro rya hoteri, aho kujyanwa mu bitaro, bituma atinda aho amasaha ane atarahabwa ubuvuzi.

John w’imyaka 69 na Susan w’imyaka 63 bakomoka i Burnley, muri Lancashire, babonywe n’umukobwa wabo barwaye cyane nyuma y’umunsi umwe icyumba cyari kibegereye gitewemo iyo miti.

Umukobwa w’aba bombi, Kelly Ormerod, mu magambo ye hanze y’urukiko yagize ati: ’Umuryango wacu uracyarwana n’ibyo twanyuzemo uwo munsi kandi twumva ko bitagombaga kubaho.

Imyaka mike ishize yabaye igihe kibabaje cyane kuri twese. Kumva ibyavuye mu bushakashatsi birababaje ariko n’ikintu twagombaga gukorera mama na papa. Umuryango wacu washegeshwe no kuba tutari kumwe nabo."

Iperereza ryakozwe mu bihugu bimwe na bimwe nuko imiti yica ibisimba byo mu nzu yitwa Lambda rimwe na rimwe iyo ivanzwe n’ibindi bintu byitwa dichloromethane itera umubiri kwakira carbon monoxide itera urupfu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa