skol
fortebet

Agahinda k’abagore batewe inda n’ingabo za MONUSCO abana babo bakaba bahabwa akato

Yanditswe: Sunday 15, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Chance w’imyaka 16,atandukanye n’abandi bana bigana ku kigo cyo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kubera uruhu rwe.
N’umwana umwe uhabwa akato muri benshi babyawe n’umwe mu ngabo z’umuryango w’ababibumbye ushinzwe kugarura amahoro muri RDC,MONUSCO,umaze imyaka isaga 20 uri muri kiriya gihugu.
Nyina wa Chance, Faida,yavuze ko yahuye n’umusirikare ukomoka muri Uruguay ubwo yakoraga amasuku ku kigo cya UN ahitwa Kavumu,gisanzwe ari icyicaro cy’izi ngabo muri Kivu y’amajyepfo. (...)

Sponsored Ad

Chance w’imyaka 16,atandukanye n’abandi bana bigana ku kigo cyo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kubera uruhu rwe.

N’umwana umwe uhabwa akato muri benshi babyawe n’umwe mu ngabo z’umuryango w’ababibumbye ushinzwe kugarura amahoro muri RDC,MONUSCO,umaze imyaka isaga 20 uri muri kiriya gihugu.

Nyina wa Chance, Faida,yavuze ko yahuye n’umusirikare ukomoka muri Uruguay ubwo yakoraga amasuku ku kigo cya UN ahitwa Kavumu,gisanzwe ari icyicaro cy’izi ngabo muri Kivu y’amajyepfo.

Ati "Nari mfite inda y’amezi 2 ubwo yavaga muri RDC atanansezeyeho.

Madamu Faida,agaragaza akaga abagore b’abakongomani bahuye nako nyuma yo kugirana ubucuti n’izi ngabo za UN bikarangira zibateye inda.

I Kavumu honyine, AFP yagiranye ikiganiro n’abagore 4 batewe inda n’izi ngabo za UN zari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri RDC.

Amafaranga y’ishuri

Iki kibazo kiri rusange ku basirikare bari mu butumwa bwa UN bazwi nka Monusco,ariyo mpamvu hafashwe ingamba zo kurihira amashuri abana babyawe n’izi ngabo.

Nta mugore n’umwe mu bavuganye na AFP wavuze ko yahohotewe ariko benshi bari hagati y’imyaka 14 na 15 ubwo bagiranaga ubucuti n’izi ngabo hanyuma zikabaha uduhendabana[impano] turimo ibiryo,imyenda n’ibindi kugira ngo zibasambanye.

Amahame agenga imyitwarire ya MONUSCO abuza abasirikare bayo gusambanya abana cyangwa se kwishyura igitsina.

Masika yavuze ko yahuye n’umusirikare ukomoka muri Afurika y’Epfo wari muri MONUSCO ubwo yacuruzaga ubunyobwa hafi y’ikigo cya UN afite imyaka 15.

Yagize ati "Yari umugabo mwiza,ubyibushye"uyu mugore ubu ufite imyaka 29 yavuze ko uyu musirikare yamuhaye amafaranga barasambana.

Masika yavuze ko yabereye ibamba uyu musirikare wamuterese cyane amezi menshi gusa amaherezo acika intege.Nyuma gato yaje kuvumbura ko atwite ariko uyu musirikare yari yarigendeye.

Guhabwa akato

Uku guhura kwa Masika n’uyu musirikare ngo kwatumye ahabwa akato n’abo baziranye gusa avuga ko ashimira Imana ko umukobwa we Catherine adahabwa akato muri rubanda kuko ari umwirabura.

Monusco irihira amashuri abana babyawe n’abari mu ngabo zayo basubiye iwabo gusa Masika avuga ko ikibazo ari uko umwana we iyo amubajije se aho ari abura icyo amusubiza.

Sifa w’imyaka 27,nawe yavuze ko yatewe inda n’umusirikare wo muri Afurika y’Epfo ubwo yari afite imyaka 14 akora muri resitora yo ku kibuga cy’indege cya Kavumu.

Uyu musirikare ngo yahise amuburira irengero nyuma y’uko amenye ko atwite bituma uyu mukobwa asigara ahabwa akato iwabo.

Umukobwa we Grace ntabwo yiga kubera ko Monusco yanze kumurihira ishuri.

Sifa yavuze ko atakurikije amabwiriza yo kwandikisha ko umusirikare wa MONUSCO yamuteye inda.Ati "Ntabwo banshyize ku rutonde rw’abafashwa."

Zawadi Bazilyane,umuyobozi w’Umuryango ukorana n’ababyawe n’abasirikare ba MONUSCO yavuze ko bigoye cyane kumenya isano y’aba bagore n’ababateye inda kuko ngo benshi muri bo baba batazi imyirondoro y’abo bahuje urugwiro bikagera ubwo baryamana.

Bazilyane yavuze ko ikipe ye yabashije kubona abana 11 i Kavumu bivugwa ko babyawe n’aba basirikare ba UN.Babiri muri abo bana barapfuye abandi 9 basigaye ubu n’abangavu.

Igihugu cya RDC kiri mu bikennye cyane ku isi aho 70% by’abaturage bacyo barenga miliyoni 90 batunzwe n’amadolari atageze kuri 2.

Abana byemejwe na Monusco ko babyawe n’izi ngabo bafashwa kwishyurirwa amashuri ndetse bakanigishwa imyuga nko kudoda.

Umuvugizi wa MONUSCO yavuze ko ibirego by’ihohoterwa ku basirikare bayo bisuzumwa vuba byihuse gusa yemeza ko ibyinshi bitarabonerwa ibisubizo.

Uyu yavuze ko abana babyawe n’izi ngabo bahabwa akato ndetse yemeza ko ngo nta kirego cy’ihohoterwa cyakozwe n’aba basirikare kuva muri 2013.

Abana babyawe n’izi ngabo ntibazwi umubare ariko MONUSCO irihira abagera kuri 63 hanyuma abagore 158 bafashwa kubona imirimo bakora batewe inkunga na UN.

Faida,wari ufite abana batandatu mbere yo kubyarana n’umusirikare wa UN Chance,yavuze ko yizeye ko UN izarihira amashuri umwana we kugera muri Kaminuza ndetse ikamufasha kubona akazi.

Uyu mugore avuga ko ubuzima bugoye cyane ku mwana we mu nzira nyinshi kubera uruhu rwe.Yagize ati "Yananiwe kumenyera ubuzima bwo mu mudugudu."

THE EAST AFRICAN

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa