skol
fortebet

Amakuru yatangajwe n’umuryango wa Twagiramungu Faustin ku rupfu rwe

Yanditswe: Saturday 02, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bwana Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’intebe muri Guverinoma ya mbere y’Ubumwe,nyuma y’aho FPR Inkotanyi ibohoye u Rwanda muri 1994 yitabye Imana i Buruseli mu Bubiligi afite imyaka 78.

Sponsored Ad

Uwavuganye n’Ijwi ry’Amerika wo mu muryango we yatangare ko muri iki gitondo cy’uwa gatandatu tariki 2 Ukuboza 2023 , Faustin Twagiramungu yabyutse ari muzima, ariko akumva ananinwe. Yaruhutse akikijwe n’umuryango we.

Twagiramungu wavukiye muri Komini Gishoma, mu cyahoze ari Prefegitura ya Cyangugu yayoboye ishyaka rya MDR kuva muri 1992, kugeza avuye mu Rwanda muri 1995.

Yayoboraga ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda rikorera mu buhungiro ryitwa Rwandan Dream Initiative.

Twagiramungu yagizwe Minisitiri w’Intebe wa mbere muri Guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda,yarahiye kuwa 19 Nyakanga 1994, nyuma yaho ingabo za FPR Inkotanyi zitsindiye urugamba rwo kwibohora no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yashyizweho hashyingiwe ku masezerano ya Arusha.Yaje kwegura tariki 28 Kanama 1995, ahita afata iy’ubuhungiro agana mu Bubuligi.

Nyuma y’imyaka isaga umunani yisuganyiriza mu Bubiligi, mu mwaka 2003 Twagiramungu yagarutse mu Rwanda , mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora igihugu nk’umukandida wigenga, gusa ntiyahirwa kuko yatsinzwe na Perezida Paul Kagame wagize amajwi 95,0% naho we akagira 3,62%.

Twagiramungu n’umwe mu banyarwanda bagize amahirwe yo kwiga Kaminuza hambere muri za 1960 (Canada), ni umunyapoliti wagiye ugaragaza ibitekerezo binyuranyije n’ibya za Leta hafi zose zayoboye u Rwanda.

Twagiramungu yarwanyije ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal yashinje kwica sebukwe Gregoire Kayibanda ndetse apfuye anenga Guverinoma y’u Rwanda iriho.

Twagiramungu Faustin n’umwe mu banengaga Perezida habyarimana ku mugaragaro mu myaka ye ya nyuma ku butegetsi.

Mu myanya Twagiramungu yamenyekanyemo harimo kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru,Ferwafa kuva mu mwaka wa 1987 kugera 1988.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa