skol
fortebet

Bimwe mu bikubiye muri raporo yashyikirijwe u Rwanda ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Monday 19, Apr 2021

Sponsored Ad

Raporo yatangajwe kuri uyu wa Mbere ku ruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yanzuye ko u Bufaransa bwayigizemo uruhare rufatika(significant) kuko rwateye ingabo mu bitugu Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa iriya Jenoside.

Sponsored Ad

Iyi Raporo ivuga ko Ubufaransa bufite uruhare "rukomeye" mu "gutuma habaho jenoside yabonekaga", nk’uko ibiro ntaramakuru Associated Press (AP) bibivuga.

Iyi raporo y’impapuro 600 AP ivuga ko yasomye, irimo ko Ubufaransa "ntacyo bwakoze ngo buhagarike" ubwicanyi mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu mu 1994, na nyuma ya jenoside bugerageza guhisha uruhare rwabwo no guhishira abayikoze.

Iyi raporo yakozwe na kompanyi y’abanyamategeko y’i Washington muri Amerika, yitwa Levy Firestone Muse, yayimurikiye inama y’abaminisitiri iyobowe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa mbere.

Iyi raporo ifite amapaji agera kuri 600 yiswe “A Foreseeable Genocide: The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi”, bishatse kuvuga “Jenoside yatutumbaga: Uruhare rwa Guverinoma y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi’’.

Abayanditse bavuga ko uwari perezida w’Ubufaransa François Mitterrand n’ubutegetsi bwe bari bazi imyiteguro y’ubwicanyi ariko bakomeza gufasha ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana nubwo hari "ibimenyetso biburira".

Abanditse iriya raporo hari aho bagize bati: “ Guverinoma y’u Bufaransa yabonaga kandi mu buryo budasubirwaho ko hari Jenoside yategurwaga.”

Muri rusange hari ikizere ko ziriya raporo zishobora kuba intandaro y’umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yabwiye AP ko kuba ziriya raporo zisohotse ari ikintu kiza gishobora guha ibihugu byombi uburyo bwo ‘guhindura umubano ukarushaho’ kuba mwiza.

Raporo y’u Rwanda yakozwe n’ikigo kigenga kitwa Levy Firestone Muse kiri i Washington.

Yatangiye gukorwa muri 2017, ikorwa binyuze mu kumva ubuhamya bw’abantu ku giti cyabo, abahoze bakora n’abagikora muri Guverinoma z’u Bufaransa cyangwa iz’u Rwanda, abahanga muri za Kaminuza, filimi mbara nkuru, inyandiko z’intiti n’izatangajwe mu binyamakuru.

Humviswe kandi abatangabuhamya 250.

Mu myaka yabanjirije Jenoside nyirizina, iriya raporo ivuga ko Guverinoma y’u Bufaransa yatoje, iha intwaro Interahamwe, igira n’inama za gisirikare ubutegetsi bwa Habyarimana n’ibindi.

Ibi ngo byateye akanyabugabo abategetsi bo muri iriya Guverinoma babona ko kwanga Umututsi, kumwambura ubumuntu no kumwica ari cyo cyari gikwiye.

Ubwo Jenoside yari itangiye ndetse igeze kure ni ukuvuga hagati ya Mata na Gicurasi, 1994, abategetsi b’u Bufaransa ntibigeze babuza ab’u Rwanda kuyikora.

Opération Turquoise yaje ikererewe kuko yaje tariki 22, Kamena, 1994, hakaba hari hasigaye Abatutsi bake, abandi barishwe.

Ku rundi ruhande, abanditse buriya bushakashatsi bavuga ko batabonye icyemeza ko hari ‘abategetsi b’u Bufaransa ubwabo’ bagize uruhare muri Jenoside.

Basanze kandi u Bufaransa bwaranze nkana kwemera uruhare urwo ari rwo rwose muri iriya Jenoside, ubu hakaba hashize imyaka 27.

Ikindi basanze cyerekana ko u Bufaransa bwagize uruhare rufatika(significant) muri iriya Jenoside n’ uko bwashyize imbaraga nke mu gukurikirana, gufata no kuburanisha abayigizemo uruhare.

Kuri iki hiyongeraho ko u Rwanda rwasabye kenshi u Bufaransa kwemerera abahanga kugera ku nyandiko zivuga k’umubano wabwo na Guverinoma ya Habyarimana ariko bukavunira ibiti mu matwi.

Mu kwezi gushize, leta y’Ubufaransa nayo yashyikirijwe raporo yakoresheje ku banyamateka bahawe uburenganzira ku bushyinguranyandiko bwa leta za mbere.

Iyo raporo yameje ko hari "uruhurirane rw’uruhare rugaragara" rw’Ubufaransa mu byabaye mu Rwanda, gusa ivuga ko nta kimenyetso gihamya Ubufaransa ubufatanyacyaha mu mugambi wa jenoside.

Iyi raporo y’u Rwanda ishingiye ku makuru y’inyandiko za leta zitandukanye, iz’imiryango itegamiye kuri leta, amakuru y’abahagarariye ibihugu n’abahanga ba za kaminuza, nk’uko bivugwa na AP.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa