skol
fortebet

Burundi: Umupolisi yarashe mugenzi we amuziza kurya ruswa y’ibihumbi 5000 FBU

Yanditswe: Monday 17, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umupolisi wo ntara ya Kayanza mu Majyaruguru y’Uburundi yarashe mugenzi we ku manywa y’ihangu aramwica amuhoye kurya ruswa y’ibihumbi 5000 FBU arangije ahita aburirwa irengero.

Sponsored Ad

Uyu mupolisi yarashe mugenzi we mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2020 nyuma yo kumenya ko yariye iyi ruswa kandi Leta y’iki gihugu yararahiye kurwanya yivuye inyuma iyi ruswa.

Uyu mupolisi wishwe yamaze kugezwa mu butabera ashinjwa kwica uyu mugenzi we nkuko amakuru dukesha UBM News abitangaza.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Leta y’u Burundi yatangaje ko abapolisi 19 barimo n’abandi bayobozi babiri birukanywe bashinjwa kurya ruswa no kwiba abanyagihugu.

Abirukanwe bari bakurikiranywe n’ubutabera ku byaha bakekwaho nkuko byatangajwe na Pierre Nkurikiye, umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu gihugu.

Umukuru w’Igihugu cy’Uburundi, Evariste Ndayishimiye aherutse gutangaza ko mu bintu bya mbere azibandaho ku butegetsi bwe harimo kurwanya ruswa n’abanyereza umutungo wa Leta.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, kuwa gatanu tariki 24 Nyakanga 2020, Bwana Nkurikiye yamenyesheje ko igihano abo bantu bahawe ari “ubutumwa ku mupolisi wese, no ku bakozi bose bo muri iyi minisiteri nshya”.

Nkurikiye, yavuze ko barimo no gushakisha uwo ariwe wese waba yarakoranye ibi byaha n’abo bantu kugira ngo na we ahite yirukanwa mu kazi.

Bwana Nkurikiye yavuze ko uzafatirwa mu makosa nk’ayo yo kurya ruswa no kunyereza umutungo batazamureka ngo akomeze atukishe urwego rw’igipolisi.

Yabwiye abakozi bose ko kuva uzahirahira akarya ruswa cyangwa se akanyereza umutungo w’Igihugu atazihanganirwa.

Ati:”Abapolisi bose babyumye ko iki ari igikorwa gitangiye kandi gikomeza . Umupolisi wese azasubira kurya ruswa cyangwa agakora ayandi makosa atandukanye azahita yirukanwa”.

Ibitekerezo

  • Imibare ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Naho World Bank ikerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Nubwo ntacyo Leta zidakora ngo zirwanye Ruswa,ndetse na UN igashyiraho Umunsi wo "kurwanya ruswa" (le 09/December),ntacyo bishobora gutanga.Kubera ko n’abayirwanya nabo bayirya.Amaherezo azaba ayahe?Umuti w’ibibazo byose byananiye abantu,tuwusanga muli Bibiliya,kandi uwo muti urizewe cyane kuko watanzwe n’Imana yaturemye.Yashyizeho Umunsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,kandi igakuraho n’ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo buzaba buyobowe na Yezu.Ibyo byanditse henshi muli Bibiliya yawe.Imana ifite Calendar yayo ikoreraho kandi buri gihe irayubahiriza.Kuva na kera,nta kintu na kimwe Imana ivuga ngo cyekuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa