skol
fortebet

Depite Bobi Wine na Zaake byarangiye bahawe uburenganzira bwo kujya kwivuriza mu mahanga

Yanditswe: Saturday 01, Sep 2018

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda noneho yemeje ko Depite Bob Wine na Depite Francis Zaake bahawe uburenganzira bwo kurira indege bakajya kwivuriza mu mahanga, byabaye nyuma y’ ibihe bigoye banyuzemo birimo gufungwa no kubangamirwa mu buryo bw’ ibabazamubiri.

Sponsored Ad

Abunganira mu mategeko Bobi Wine , umuhanzi mu njyana ya pop akaba na Depite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda bari baherutse kuvuga ko ku wa Kane yabujijwe kuva muri Uganda ngo ajye kwivuriza hanze y’iki gihugu nubwo bwose yafunguwe by’agateganyo.

Mu cyumweru gishize yashinjwe ubugambanyi, aregwa gutera amabuye ku rukurikirane rw’imodoka zari zitwaye Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

Ku wa mbere, umucamanza yavuze ko nta mpungenge zihari ko Bobi Wine yahunga ubucamanza, nuko amufungura by’agateganyo hamwe n’abandi banyapolitiki 32 batavuga rumwe n’ubutegetsi nabo bashinjwaga.

Ariko Robert Amsterdam, umwunganizi mu mategeko wa Bobi Wine, yabwiye BBC ko umukiliya we yongeye gutabwa muri yombi ku wa kane.

Yagize ati: "Yongeye gutabwa muri yombi ku kibuga cy’indege, nubwo bwose umucamanza yari yamuretse akongera gusubirana urupapuro rwe rw’inzira kubera ko yari acyeneye kuva mu gihugu kugira ngo ajye kwivuza."


Bobi Wine na Francis Zaake

Yongeyeho ati: "Yajugunywe nabi cyane mu modoka y’imbangukiragutabara. Abunganizi be mu mategeko ntituzi aho yajyanwe kandi twese twumiwe."

Bobi Wine, ubusanzwe izina rye ry’ukuri ni Robert Kyagulanyi , yagaragaye mu rukiko ku wa Mbere yicumba imbago. Abamushyigikiye bavuga ko yakorewe iyicarubozo n’umutwe w’abasirikare kabuhariwe barinda Perezida Museveni w’iki gihugu.

Igisirikare cya Uganda cyavuze ko ibyo birego ari "umwanda" ndetse umuvugizi wa polisi yabwiye BBC ko abategetsi bashaka kumwivurira ubwabo.

Abakorana bya hafi na Bobi Wine bavuga ko yongeye gutabwa muri yombi ari ku kibuga cy’indege aho yateganyaga kurira indege ngo ajye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwivurizayo.

Avuga ku kuntu Wine amerewe ubu, Bwana Amsterdam umwunganira mu mategeko yagize ati:

"Ari kubabara cyane kandi afite ibisebe bikomeye cyane. Nta gice cy’umubiri we kitari kubabara."

Yongeyeho ati: "Abana be bajyaga gusigara muri Uganda. Aho yari agiye yari kuhamara igihe gito, bamusuzuma gusa uko ubuzima bwe bwifashe."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa