skol
fortebet

Donald Trump yabitswe akiri muzima n’abajura binjiriye Twitter y’umuhungu we

Yanditswe: Thursday 21, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Konte ya Donald Trump Jr, umuhungu wa Donald Trump wahoze ayoboye Amerika, kuri X - yahoze ari Twitter - yanditse ko se yapfuye, mu rukurikirane rw’ubutumwa bwashyizweho n’umujura wo kuri mudasobwa [hacker] ejo ku wa gatatu.

Sponsored Ad

Muri ubu butumwa ubu bwamaze kuvanwa kuri uru rubuga, iyi konte yavuze ko Trump yapfuye, ihita ishyiraho n’ibitutsi by’ivanguraruhu kuri Perezida Joe Biden.

Ubu butumwa bwamaze ikgihe kitagera ku isaha kuri iyi konte ikurikiranwa n’abantu miliyoni cumi, nyuma burasibwa.

Ishyirahamwe rya Trump, Trump Organization, rivuga ko iyi konte yinjiriwe n’abagizi ba nabi.

Bumwe muri ubu butumwa bwagirga buti: "Ndi mu mubabaro mwinshi wo kubamenyesha ko data Donald Trump yapfuye. Ni njyewe uzahita niyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2024”.

Ubundi nabwo bwavugaga ko Korea ya Ruguru “iri hafi yo kurimbuka”, mu gihe ubundi nabwo bwavugaga ibijyanye n’ “inzandiko” zahanahanywe na Jeffrey Epstein ushinjwa icyaha cy’ubusambanyi.

Ubu butumwa bwatangiye kuzenguruka saa munani mu masaha ya Kigali.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa