skol
fortebet

DR Congo: I Kinshasa hadutse indwara itazwi yahitanye abanyeshuri 2

Yanditswe: Friday 30, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abanyeshuri babiri bo mu ishuri rya Shekinah muri Komini ya Matete (Kinshasa), biravugwa ko bamaze iminsi Bapfuye bazize indwara itazwi.

Sponsored Ad

Amakuru atangwa n’abaganga mu gace ka Matete iyo ndwara itazwi ivugwamo, avuga ko abanyeshuri bayirwaye ari abo mu ishuri ryubatse mu gace ka Bonhomme ubu kamaze no gufungwa kuva mu cyumweru gishize.

Abapfuye ngo bagaragaza ibimenyetso bimwe, birimo kuribwa umutwe, mu muhogo, mu ngingo, kugenda bimubangamiye no kunanirwa guhumeka rimwe na rimwe.

Umuto mu banyeshuri bapfuye afite imyaka 9, naho umukuru akagira imyaka 21 nk’uko bitangazwa Papy Kabongi

Umuganga mu kuru kuri post de sante ya Matete yashimangiye ko abo banyeshuri 2 bavuye kwa muganga bakoherezwa mu rugo aho bakurikiranywa nabashinzwe kugorora imitsi bazwi nka kinésithérapeute.

Gusa ngo bagenzi babo bo baracyameze neza ugereranije n’abandi bivugwa ko barwaye.

Icyakora umukuru wa santere ya Matete yatangaje ko bakomeje gukurikirana abarwaye by’umwihariko bafatanije n’ibitaro byo muri ako gace.
Abayobozi b’ibitaro basabye abaturage gutegereza ibisubizo by’ibizamini byoherejwe ku bitaro bikuru by’igihugu INRB bere yo gutangaza ko agace kari mu kaga.

Kuri uyu wa 27/9, nibwo umukuru w’ibitaro yasinye ku itangazo rihamagarira urubyiruko ruri munsi y’imyaka 20 rugaragaza ibimenyetso byavuzwe haruguru kuza kwipimisha.

N’itangazo yasabye ko ryubahirizwa,bitaba ibyo abakongoman barugarizwa n’ibibazo byo mu buhumekero bidafitiwe ibisubizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa