skol
fortebet

DRC: Abagera kuri 70 bahitanwe n’imvura nyinshi yaraye iguye

Yanditswe: Friday 05, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’ibiza byibasiye u Rwanda mu turere twa Karongi na Rutsiro, Rubavu, Ngororero igahitana abagera kuri 130 ikanangiza amazu arenga ibihumbi 5000, ku mugoroba wo ku munsi w’ejo haguye Imvura nyinshi yaguye Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yangije ibintu byinshi birimo ubuzima bw’abantu 70 bapfuye.
Imibare y’abapfuye ikomeje kugenda yiyongera nyuma y’iyo ubuyobozi bwabwiye Itangazamakuru mu gitondo.
Biravugwa ko abagera ku 100 bari (...)

Biravugwa ko abagera ku 100 bari gushakishwa bikekwa ko n’abo baburiye ubuzima muri ibi biza byatewe n’imvura idasanzwe.

Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Théo NGWABIDJE Kasi yihanganishije imiryango y’ababuze ababo abizeza ubufasha.

Yagize ati ” Imvura nyinshi yaguye yangiza ibintu inahitana ubuzima bw’abantu, byatangiriye ku mugezi wa Cibira/ Cabondo wuzuye kugera ku mugezi wa Nyamukubi.”

Yemeje ko bohereje intumwa aho ibiza byabereye mu gufata mu mugongo abaturage no kubafasha mu bikorwa by’ubutabazi.

Sosiyete Sivile muri teritwari ya Kalehe, ivuga ko kugeza ubu gushakisha abishwe n’imvura idasanzwe bikomeje.

Inzu z’abaturage, amashuri, imirima n’imiyoboro y’amazi biri mu byangiritse ku buryo bukomeye.

Imvura yangije kandi igice cy’umuhanda Bukavu-Goma n’ikindi gice cy’umuhanda unyura muri parike y’Igihugu ya Kahuzi Biega.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa