skol
fortebet

Ethiopia ikiriyo cyahindutse ibirori, umuntu yazutse bagiye kumushyingura

Yanditswe: Monday 26, Nov 2018

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Ethiopia mu cyumweru dusojwe habaye inkuru idasanzwe aho umugabo yapfuye bajya kumushyingura akazuka.
Uyu mugabo w’ abana batanu witwa Hirpha Negero ku wa Kabili saa za mugitondo nibwo yapfuye, bajya mu kiriyo bitegura gushyingura. Umurambo bawushyize mu isanduku nyuma y’ isaha n’ igice bagiye kuwushyingura bumva umuntu arimo guhonda isanduku.
Etana Kena washyize uyu murambo mu isanduku yavuze ko abantu bumvise akomanze ku isanduku bakagira ubwoba bakiruka nyamara yari akeneye (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Ethiopia mu cyumweru dusojwe habaye inkuru idasanzwe aho umugabo yapfuye bajya kumushyingura akazuka.

Uyu mugabo w’ abana batanu witwa Hirpha Negero ku wa Kabili saa za mugitondo nibwo yapfuye, bajya mu kiriyo bitegura gushyingura. Umurambo bawushyize mu isanduku nyuma y’ isaha n’ igice bagiye kuwushyingura bumva umuntu arimo guhonda isanduku.

Etana Kena washyize uyu murambo mu isanduku yavuze ko abantu bumvise akomanze ku isanduku bakagira ubwoba bakiruka nyamara yari akeneye umuntu umufasha gufungura iyo sanduku.

Yagize ati “ Abantu baratangaye, abandi bahita biruka ahubwo sinanaronse n’uwumfasha."
Uwo muntu yazutse yabwiye BBC uko yiyumvise ari mu isandugu: ati "Numvise ijwi ry’umuntu ariko ararira. Nta ngufu nari mfite sinashobora no kuvuga."

Ariko mu nyuma yaciye atangira guhamagara. Nyuma y’ amarira ibyari ikiriyo cyahise gihinduka ibirori.

Hirpha yavuze ko yigeze guhamba abantu barenga 50 ariko ko atari yakabonye ibintu nk’ibyo.

Dr Birra Leggese yabwiye BBC ko nkeka yari asinzriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa