skol
fortebet

Ethiopia yageze ikirenge mu cy’ u Rwanda ishyiraho Car free day bwa mbere mu mateka yayo

Yanditswe: Monday 10, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Ethiopia abaturage babarirwa mu bihumbi bo mu mijyi itandukanye y’iki gihugu, bitabiriye umunsi utarangwamo imodoka, cyangwa Car Free Day mu rurimi rw’Icyongereza, bagenda n’amaguru ndetse bakora n’imyitozo ngororamubiri.

Sponsored Ad

Imihanda minini yo mu murwa mukuru Addis-Abeba yari yafunzwe ubwo Amir Aman, Minisitiri w’ubuzima w’iki gihugu, yayoboraga abitabiriye urugendo rw’amaguru.

Iki gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 9 Ukuboza 2018, ni ubwa mbere kibaye muri Ethiopia. Abategetsi bavuga ko kigamije kugira ubuzima buzira umuze no kugabanya ihumanya ry’ikirere ritewe n’ibinyabiziga.

Hari n’amahema yari yateguriwe kwisuzumishirizamo ku buntu ku bitabiriye icyo gikorwa cyo kugenda n’amaguru n’imyitozo ngororamubiri.
Umunyamakuru wa BBC Amensisa Negera uri i Addis-Abeba, yavuze ko muri rusange abatuye muri uyu mujyi badasanganwe umuco wo gukora imyitozo ngororamubiri.


Minisitiri Amir wambaye Lunette ngo arashaka ko Abanya-Ethioapia bagira ubuzima buzira umuze

Minisitiri Amir yavuze ko ari kugerageza guhindura ibyo, ndetse yongeyeho ko uyu munsi wa Car Free Day uzajya uba ku Cyumweru cya nyuma cya buri kwezi.

Amir yavuze ko igikorwa cy’uyu munsi, cyabereye mu mijyi irindwi, cyagenze neza.

Yagize ati: "Mwakoze mwe mwese mwitabiriye kandi mugashyigikira iki gikorwa. Dutanga umucyo iyo tugendera hamwe mu rugendo rw’amaguru ndetse tukubaka Ethiopia ifite ubuzima buzira umuze".

Car Free Day mu Rwanda imaze gushing imizi ndetse ubu ntikiba rimwe mu kwezi nk’ uko yatangiye igenda ahubwo isigaye iba kabiri mu kwezi. Niyo siporo ihuza abantu b’ ingeri zose abakuru n’ abato, abakomeye n’ aboroheje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa