skol
fortebet

France: Sewabo wa Emmanuel Abayisenga ati: ’Ishyano yararikoze, ahasigaye ni ah’ubutabera’

Yanditswe: Thursday 12, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Joseph Murasampongo, sewabo wa Emmanuel Abayisenga ushinjwa kwica umupadiri mu Bufaransa, yabwiye BBC ko bimwe mu byavuzwe kuri Abayisenga n’umuryango wabo nta kuri kubirimo.

Sponsored Ad

Ku wa mbere, Abayisenga yishyikirije polisi mu burengerazuba bw’Ubufaransa avuga ko yishe umupadiri witwa Olivier Maire wa paruwasi ya Nantes, impamvu zabimuteye ntiziramenyekana.

Nyuma, mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga havuzwe amakuru menshi kuri Abayisenga no ku muryango we.

Joseph Murasampongo utuye mu Bubiligi avuga ko ari murumuna wa se, yabwiye BBC ko ibi ari byo byatumye asohora itangazo kuko "nabonaga ko hari byinshi bari kwibeshyaho".

Kuri bimwe mu byavuzwe ahakana, agira ati: "We ku bimureba, ntabwo yigeze aba ’enfant soldat’ [abazwi nka ’kadogo’] muri [ingabo za] FPR."

Ikinyamakuru La Croix cya kiriziya gatolika mu Bufaransa cyatangaje ko se wa Emmanuel Abayisenga yishwe mu buryo butazwi neza nyuma yo gukatirwa n’inkiko Gacaca ahamijwe uruhare muri jenoside.

Murasampongo avuga ko uwo mukuru we Aloys Ndabakenga (se wa Abayisenga) atigeze aburanishwa cyangwa ngo akatirwe n’inkiko Gacaca.

Ati: "Ntabwo ari ukuri, nta kintu cya Gacaca yigeze ajyamo, nta ’dossier’ yigeze agira kugeza igihe yitabiye Imana, abavuga ibyo sinzi aho babivana."

Ahakana kandi ko nta bandi ba sewabo wa Abayisenge bakatiwe cyangwa bafunzwe mu Rwanda.

Murasampongo avuga ko kuva Abayisenga yagera mu Bufaransa batigeze bavugana, ati: "...mbese nta byo gusabana byari bihari."

Avuga ko yumvise ko ubu yajyanywe mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe kuko bari bazi ko asanzwe agira ibyo bibazo.

Abajijwe niba hari icyo bagiye gukora, ati: "Nta cyo twakora, ishyano yararikoze, ahasigaye ubu ikibazo kiri mu maboko y’ubutabera, ni ugutegereza uko bizagenda."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa