skol
fortebet

Gen Muhoozi azizihiriza isabukuru ye i Kigali ari kumwe na Perezida Kagame

Yanditswe: Friday 31, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 49 muri Mata azabikorera i Kigali kandi ngo bizitabirwa na Perezida Kagame.
Abinyujije kuri Twitter, Gen Muhoozi, yavuze ko ibi birori bizaba ku wa 24 Mata 2023, bizitabirwa n’abarimo Perezida Paul Kagame.
Ati “Isabukuru yanjye y’imyaka 49, ku wa 24 Mata mu 2023 nzayimara i Kigali hamwe na data wacu, Paul Kagame, umuryango n’inshuti nke.”
Kugeza ubu ntibiratangazwa niba ibi birori by’isabukuru ya Gen Muhoozi (...)

Sponsored Ad

Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 49 muri Mata azabikorera i Kigali kandi ngo bizitabirwa na Perezida Kagame.

Abinyujije kuri Twitter, Gen Muhoozi, yavuze ko ibi birori bizaba ku wa 24 Mata 2023, bizitabirwa n’abarimo Perezida Paul Kagame.

Ati “Isabukuru yanjye y’imyaka 49, ku wa 24 Mata mu 2023 nzayimara i Kigali hamwe na data wacu, Paul Kagame, umuryango n’inshuti nke.”

Kugeza ubu ntibiratangazwa niba ibi birori by’isabukuru ya Gen Muhoozi bizabera i Kigali bishobora kwitabirwa n’ababyeyi be, Perezida Museveni na Janet Museveni.

Muri Mutarama mu 2023 ni bwo bwa mbere Gen Muhoozi yatangaje ko ateganya ko ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 49 bizabera mu Rwanda aho kuba Uganda nk’uko byari bisanzwe.

Mu 2022 ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ya Gen Muhoozi byabereye i Kampala ndetse binitabirwa na Perezida Paul Kagame.

Gen Muhoozi afatwa nk’umwe mu bantu bagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda nyuma y’igihe wari umaze urimo agatotsi.

Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 48 akaba umubyeyi w’abana batatu. Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukiye muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho se (Yoweri Kaguta Museveni) yabaga.

Ni imfura mu muryango w’iwabo akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni afite.

Amashuri yo mu buto bwe, bitewe n’ubuhunzi yayize mu bihugu bitandukanye nka Tanzania, Kenya no muri Suède.

Mu 1999 nibwo Muhoozi yinjiye mu Ngabo za Uganda, mu 2000 arangiza amasomo yakurikiranaga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka ‘Royal Military Academy Sandhurst’.

Muri uyu mwaka Muhoozi yahise ahabwa ipeti rya Sous Lieutenant ndetse ashyirwa mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu. Muri uyu mutwe yari umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imyitozo.

Muhoozi yabaye muri uyu mwanya kugeza mu 2001 ubwo yazamurwaga mu ntera agahabwa ipeti rya Captain. Mu 2002 yagiye gukomereza amasomo ya gisirikare mu Misiri.

Mu 2003 ubwo hakorwaga impinduka mu mikorere y’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida zikava ku kwitwa PPU zikitwa ‘Presidential Guards Brigade (PGB)’, Muhoozi wari Captain yahise agirwa Major ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora Batayo ikoresha imodoka za gisirikare ajya no mu Kanama gashinzwe imiyoborere mu gisirikare cya Uganda.

Muri uwo mwaka ni na bwo yoherejwe ku rugamba bwa mbere, ubwo iyi batayo yari ayoboye yahabwaga inshingano zo kurwanya inyeshyamba LRA mu gace ka Soroti.

Mu 2007 yaje kongera koherezwa ku rugamba ubwo yahabwaga inshingano zo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF wari wigaruriye Pariki ya Semiliki.

Mu mpereza za 2007 yoherejwe na Leta ya Uganda gukomereza amasomo ya gisirikare muri ‘Fort Leavenworth’, ishuri rya gisirikare riherereye i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuyeyo muri Nyakanga 2008 atangira andi masomo ajyanye no kumanukira mu mitaka bimenyerewe ku bazwi nka ‘Para-Commandos’. Ayo masomo yayigiye muri ‘US Army’s Airborne School’ muri Leta ya Georgia.

Muri uwo mwaka Muhoozi yahise azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora umutwe udasanzwe ‘Special Force’ mu ngabo za Uganda. Uyu mutwe ufite inshingano zo kurwanya iterabwoba no kurinda abayobozi bakuru mu gihugu.

Mu 2011 yagize uruhare rukomeye mu gutoza no gutoranya abasirikare b’indobanure bazajya mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia. Ni nabwo yongeye kuzamurwa ahabwa ipeti rya Colonel.

Mu ntangiro za 2011 yongeye gusubira ku ntebe y’ishuri ajya mu Ishuri rya Gisirikare ryo muri Afurika y’Epfo ryitwa ‘South African National Defence College’. Yamazeyo amezi atandatu, muri Kanama 2012 ahita agirwa Général de Brigade.

Hagati ya 2013 na 2014, Muhoozi ni umwe mu basirikare ba Uganda boherejwe muri Sudani y’Epfo gufasha ingabo z’iki gihugu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke. Mu 2020 yongeye kugirwa Umuyobozi wa Special Force, umwanya yavuyeho agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Aka kazi agafatanya no kuba umujyanama wa Perezida mu by’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa