skol
fortebet

Gen Muhoozi yahishuye ikintu gikomeye yibuka kuri Gen Fred Rwigema

Yanditswe: Saturday 01, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba,Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda,yagaragaje ko ikintu yibukira kuri Maj.Gen Fred Gisa Rwigema ari ubutwari n’umurava,yagaragaje mu kubohora u Rwanda.
Mu butumwa bwe kuri twitter, bugaragaza urwibutso Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, afite kuri Gen Fred Rwigema, avuga ko ari Intwari kandi ibikorwa bye bimutera imbaraga.
Yagize ati “Ndibuka inama wari wateranyije ku ngoro y’umukuru w’Igihugu muri Entebbe mbere y’imimsi micye mujya kubohora igihugu (...)

Sponsored Ad

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba,Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda,yagaragaje ko ikintu yibukira kuri Maj.Gen Fred Gisa Rwigema ari ubutwari n’umurava,yagaragaje mu kubohora u Rwanda.

Mu butumwa bwe kuri twitter, bugaragaza urwibutso Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, afite kuri Gen Fred Rwigema, avuga ko ari Intwari kandi ibikorwa bye bimutera imbaraga.

Yagize ati “Ndibuka inama wari wateranyije ku ngoro y’umukuru w’Igihugu muri Entebbe mbere y’imimsi micye mujya kubohora igihugu cyakubyaye. Wari Intwari, umugabo, umuntu wo kwigiraho. Ruhuka mu Mahoro Afande.”

Tariki ya mbere Ukwakira mu 1990, nibwo Gen Fred Rwigema yatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri iyo tariki nibwo ingabo za RPA zinjiye ku mupaka wa Kagitumba, zitangira urugamba rwabagejeje ku butegetsi nyuma y’imyaka 4.

Gusa ku munsi wa kabiri w’urwo rugamba, Umugaba Mukuru, Major General Fred Rwigema yararashwe arapfa.

Fred Gisa Rwigema ni umwe mu Ntwari z’u Rwanda, ari mu cyiciro cy’Imanzi, yibukwa kimwe n’izindi Ntwari tariki 01 Gashyantare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa