skol
fortebet

Igikomangoma Misizulu yatangajwe nk’umwami mushya w’aba Zulu abavandimwe be bararakara

Yanditswe: Saturday 08, May 2021

Sponsored Ad

Umuhungu w’imfura w’umwami w’aba Zulu wo muri Afurika y’epfo Goodwill Zwelithini uherutse gutanga ni we watoranyijwe nk’ugiye kumusimbura ku ngoma, mu gihe hari ubushyamirane bukomeye mu muryango.

Sponsored Ad

Igikomangoma Misizulu, w’imyaka 46, yatangajwe mu irage ryasizwe n’Umwamikazi Mantfombi Dlamini Zulu - nyina umubyara - wapfuye mu buryo butunguranye ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa kane.

Habayeho kurengwa n’amarangamutima ubwo iryo rage ryatangazwaga, bamwe mu bagize umuryango bavuga ko batamwemera.

Byabaye ngombwa ko Igikomangoma Misizulu avanwa muri iyo nama n’abashinzwe umutekano bitwaje intwaro.

Gusoma iryo rage ryasizwe n’umwamikazi byabereye mu ngoro ya KwaKhangelamankengane ku wa gatanu nimugoroba, binyura kuri televiziyo birimo kuba.

Ikinyamakuru Sunday Times cyo muri Afurika y’epfo gitangaza ko Igikomangoma Thokozani, umuvandimwe w’uwo mwami mushya, yahagurutse abaza ku kwemerwa kw’Igikomangoma Misizulu nk’umwami mushya.

Amakuru avuga ko benewabo (abo mu muryango we) bandi bamwamaganye agasubira mu cyicaro cye.

Umwamikazi Dlamini Zulu yari yashyinguwe mbere yaho kuri uwo wa gatanu, mu muhango wabaye mu muhezo mu ntara ya KwaZulu-Natal muri Afurika y’epfo.

Mu kwezi kwa gatatu yari yagizwe umukuru w’aba Zulu - ubwoko nyamwinshi muri Afurika y’epfo, nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Umwami Goodwill Zwelithini, rwabaye muri uko kwezi.

Iyi ngoma nta bubasha busanzwe bwa politike ifite kandi ububasha bw’umwami mu muryango mugari w’Afurika y’epfo ahanini ni ubw’umuhango.

Ariko umwami w’aba Zulu aracyari umuntu uvuga rikumvikana, kandi buri mwaka akoresha ingengo y’imari irenga miliyoni 4.9 z’amadolari y’Amerika (arenga miliyari 4.8 mu mafaranga y’u Rwanda) ava mu misoro y’abaturage.

Umwami Zwelithini - watanze azize ibibazo bivuye ku ndwara y’igisukari (diyabete) afite imyaka 72 - yari yarashatse abagore batandatu, afite n’abana batari munsi ya 26.

Ariko yahisemo Umwamikazi Dlamini Zulu nk’umusimbura we kuko ari we mugore wenyine wari ufite amaraso yo mu muryango w’ubwami.

Urupfu rw’Umwamikazi ryateje ubushyamirane bwo kurwanira kumusimbura.

Umuryango w’ibwami wamaganye ibihuha byuko yarozwe, uvuga ko ibyo ari ukumva ibintu nabi. Icyeteye urupfu rw’Umwamikazi ntabwo kiratangazwa.

Ubu byitezwe ko Igikomangoma Misizulu agiye gutegeka ubu bwami bw’aba Zulu butuwe n’abantu hafi miliyoni 11.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa