skol
fortebet

"Ikirayi kimwe kiri kugabana babiri"-Abarundikazi bagiye gushaka akazi mu barabu bari kurira

Yanditswe: Friday 11, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abarundikazi bajyanywe gushaka akazi mu gihugu cya Saudi Arabia baravuga ko babayeho nabi cyane biturutse ko badahabwa ibyokurya bikwiye.

Sponsored Ad

Baravuga kandi ko bafungiwe mu nzu kandi ko n’akazi bari baziko bagiye gukora bataragahabwa kuva bageze muri icyo gihugu bagasaba ko bahita basubizwa mu Burundi.

Nkuko tubikesha UBM News,abo barundikazi bagera ku icumi bajyanwe mu gihugu cya Arabiya Saoudite bavuga ko bageze mui icyo gihugu kuwa 12 Kamena 2023 aho ngo bari baziko bagiye kubona akazi ariko basanze ibintu bitoroshye.

Amakuru ava kuri abo barundikazi avuga ko bafunzwe ndetse ko nubwo bagiye gushaka ubuzima ariko basanze bagiye kubutanga.

Baravuga ko inzara, inyota bibarembeje ngo nta n’uburenganzira bafite bwo gusohoka ngo baje kota akazuba,nk’uko umwe muri bo abivuga.

Ati«Twebwe abarundikazi icumi duhabwa icyo kiro kimwe cy’umuceri n’ibirayi bitanu, urumva ko ikirayi kimwe gisangira babiri.(…) utekereza ko iwanyu ariho hari ubukene ariko iyo ugeze ahandi hantu usanga naho ari ibibazo. Turakomeza gutakamba ngo badukure hano cyangwa tujyanwe ku kazi, urumva ko ntitworohewe inzara yonyine izatwiyicira»

Abo barundikazi bavuga kandi ko batabaje uyoboye ikigo cyabajyanye muri Chanic mu mujyi wa Bujumbura kugira bamubwire akaga bahuye nako ariko ngo ntiyigeze abasubiza.

Barasaba ko bajyanwa mu Burundi aho kugorerwa muri icyo gihugu kuko akazi bari bazi ko bagiye gushaka ntako babonye.

Umwe muri aba Barundikazi yagize ati«Twatabaje umu boss wacu watuzanye, terefone ntiyayitaba na message ntiyasubiza, twashakaga ngo mudutabarize ahashoboka badukure aha kuko tumaze amezi abiri nta kazi turahabwa ndetse tubayeho mu kaga».

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa