skol
fortebet

Imiryango ikomeye yafashaga Abanya Afghanistan yahagaritse ibikorwa kubera umwanzuro w’Abatalibani

Yanditswe: Monday 26, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amashyirahamwe atanu akomeye cyane yahagaritse ibikorwa muri Afghanistan nyuma y’aho aba Taliban bahagaritse abakozi b’abagore bayakoreraga.
Amashyirahamwe arimo Care International, Norwegian Refugee Council (NRC) hamwe na Save the Children avuga ko adashobora gukomeza ibikorwa byayo “abakozi bacu b’abagore batarimo”.
International Rescue Committee (IRC) nayo yahagaritse ibikorwa, mu gihe irindi na Islamic Relief rivuga ko ryahagaritse hafi ibikorwa byaryo byose.
Ubutegetsi bw’aba Taliban (...)

Ubutegetsi bw’aba Taliban muri Afghanistan bukomeje kubangamira uburenganzira bw’abagore.

Iri tegeko ku mashyirahamwe y’abagiraneza rije nyuma y’iminsi mike aba Taliban babujije abagore kwiga amashuri ya kaminuza.

Ubuyobozi bw’Abatalibani bwafashe umwanzuro ko imiryango itegamiye kuri Leta igomba guhagarika gukorana n’abagore nyuma y’uko bivuzwe ko batambara mu buryo buboneye.

Minisiteri y’Imari ifite mu nshingano imiryango itegamiye kuri leta, yavuze ko ifite impungenge ku kuba abagore batambara ’hijab’ uko bikwiriye cyangwa se ngo bakurikize andi mahame ajyanye n’imyitwarire y’abagore mu kazi mu gihe bakora mu miryango mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa