skol
fortebet

Impaka ni ndende ku mbuga nkoranyambaga ku nyama zo muri Frigo n’izako kanya

Yanditswe: Wednesday 15, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abantu benshi mu Rwanda bavuze ku mabwiriza y’ikigo cya leta gishinzwe ipiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi ko ubu inyama zemewe kugurishwa ari izimaze nibura amasaha 24 mu byuma bikonjesha.
Ni icyemezo kitavugwaho rumwe ku bazi akamaro k’inyama zabanje gukonjeshwa n’abakunzi b’inyama zibagiweho bisa n’aho aribo benshi kubera amateka, umuco n’ubushobozi.
Ikigo gishinzwe kurengera umuguzi kivuga ko aya mabwiriza agamije kubahiriza ibipimo mpuzamahanga by’ubuziranenge, no kurengera ubuzima (...)

Sponsored Ad

Abantu benshi mu Rwanda bavuze ku mabwiriza y’ikigo cya leta gishinzwe ipiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi ko ubu inyama zemewe kugurishwa ari izimaze nibura amasaha 24 mu byuma bikonjesha.

Ni icyemezo kitavugwaho rumwe ku bazi akamaro k’inyama zabanje gukonjeshwa n’abakunzi b’inyama zibagiweho bisa n’aho aribo benshi kubera amateka, umuco n’ubushobozi.

Ikigo gishinzwe kurengera umuguzi kivuga ko aya mabwiriza agamije kubahiriza ibipimo mpuzamahanga by’ubuziranenge, no kurengera ubuzima bw’abantu.

Abahanga bamwe bavuga ko inyama z’itungo rikibagwa ziba zigifite utunyabuzima tutarapfa bityo tukaba twakwanduza uziriye, mu gihe zaba zitateguwe neza.

Antoinette Mbabazi, ukuriye ishami rifite mu nshingano iyubahirizwa ry’ibyemezo yumvikanye kuri televiziyo y’u Rwanda avuga ko iki cyemezo kigamije kurengera abaguzi.

Yagize ati: “Hari nk’indwara tumenyereye bita taenia, ubushakashatsi bugaragaza ko iyo wakonjesheje ukubahiriza ya mabwiriza aba yavuzwe bikuraho ibyago byo guhura na teania, nayo ni ikibazo gikomoka ku nyama (zikibagwa).

Inyama ni iy’ako kanya’

Ku mbuga nkoranyambaga abakunzi b’akaboga (inyama) batari bacye bagaragaje icyo batekereza kuri aya mabwiriza, bamwe bavuga ko akwiye abandi ko ari ukwibasira icyanga cy’imbonekarimwe.

Kuri Facebook, uwitwa Emile Kalinijabo yanditse ati: “Ntabwo leta yafata icyemezo gutyo nta bushakashatsi bufatika ishingiyeho, inyama zaraye muri frigo niba ari zo nziza koko nibareke abe arizo turya.”

Uwitwa Claudine Umurerwa we yanditse ati: “Birashoboka ko benshi batabizi kuko hari n’indwara barwara ntibamenye icyazibateye, ariko inyama z’ako kanya ni mbi ku buzima.”

Umugabo utifuje gutangazwa izina yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Njyewe inyama nifuza ni ishyashya kuko iy’umuranzi nta buryohe bw’umwimerere buba burimo. Izaraye muri frigo ziba zataye umwimerere atari nziza.”

Undi witwa Antoine Uwimana yanditse kuri Facebook ati: “Ubundi inyama ni iy’ako kanya. Ariko nanone iki si ikibazo kiduhangayikishije cyane kuko mu ngo nyinshi ubu inyama irya umugabo igasiba undi.”

Mu Rwanda ikilo cy’inyama kiri hagati y’amafaranga 3,000 na 5,000 bitewe n’ubwoko bwazo n’isoko ry’aho uziguriye.

‘Niba atari nshya ndajya ahandi’ – Impungenge z’abacuruzi

Bamwe mu bacuruza inyama mu mujyi wa Kigali bavuga ko nta kibazo batewe n’iki cyemezo kuko n’ubundi basanzwe bagurisha inyama ziri muri frigo, cyane cyane abo muri supermarket.

Abacuruza inyama mu mijyi kandi usanga hari abafite ibyumba n’ibyuma binini bikonjesha, ndetse n’amakamyo azitwara afite ubushobozi bwo gukomeza kuzikonjesha.

Aba iki cyemezo gishobora kutababangamira kuko bafite n’abaguzi bamenyereye kugura inyama zikonjesheje batitaye cyane ku gihe zimaze.

Gusa abacuruzi baciriritse, ari nabo benshi, bo ngo biteze ingaruka zivuye kuri iki cyemezo.

Andre Sebanani ucuruza inyama ahitwa Ziniya ku Kicukiro yabwiye BBC ko abashaka inyama zibagiweho uwo munsi aribo benshi.

Ati: “Abo nibo bakiriya bacu beza… [araza ati:] ‘niba atari nshyashya ndajya kwa runaka’ ‘ndashaka iy’uyu munsi’, akiyibona muri congelateur ahita avuga ati ‘reka reka’.”

Mu byaro naho bishobora kuba ikibazo kuko ibyuma bikonjesha ari bicye n’umuriro w’amashanyarazi ugakunda kubura, hiyongeraho ko hakiri na benshi babona ko inyama nyayo ari iyabazwe uwo munsi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa