skol
fortebet

Impunzi z’abanya Ukraine zahunze intambara zasabwe kudatahuka mu gihe cy’ubukonje bwinshi

Yanditswe: Wednesday 26, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya Ukraine yavuze ko impunzi z’Abanya-Ukraine zidakwiye gutahuka mbere y’igihe cy’ubushyuhe buringaniye cy’urugaryi (spring/printemps), kugira ngo zifashe kugabanya igitutu kiri ku rwego rw’amashanyarazi nyuma y’urukurikirane rw’ibitero by’Uburusiya.

Sponsored Ad

Muri Ukraine, igihe cy’urugaryi cyo mu mwaka wa 2023 kizatangira mu kwezi kwa gatatu kirangire mu kwezi kwa gatanu.

Minisitiri w’intebe wungirije Iryna Vereshchuk yagize ati: "Imiyoboro [y’amashanyarazi] ntabwo izabishobora [kubitaho].

"Murabibona ibyo Uburusiya burimo gukora".

Yongeyeho ati: "Ducyeneye kurokoka igihe cy’ubukonje bwinshi".

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ibitero by’Uburusiya byo mu kirere byashenye igice kirenga kimwe cya gatatu (1/3) cy’urwego rw’ingufu z’amashanyarazi rw’iki gihugu.

Vereshchuk yavuze ko nubwo yifuza ko Abanya-Ukraine batahuka ku rugaryi, ari ingenzi ko birinda gutahuka muri iki gihe kuko "uko ibintu bimeze bizarushaho kuba bibi".

Zelensky yasabye amahanga inkunga yihutirwa yo kuziba icyuho mu ngengo y’imari cya miliyari 38 z’amadolari y’Amerika giteganyijwe mu mwaka utaha.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF/FMI) cyavuze ko Ukraine izacyenera miliyari 3 z’amadolari y’Amerika buri kwezi kugira ngo ikomeze kubaho umwaka utaha - na miliyari 5 z’amadolari y’Amerika buri kwezi mu gihe Uburusiya bwakaza umurego w’ibitero byabwo by’ibisasu.

Ku wa gatanu, Zelensky yashinje Uburusiya gutega ibisasu bya mine ku rugomero rw’amashanyarazi rwo mu karere ka Kherson kari mu majyepfo ya Ukraine, kagenzurwa n’abasirikare b’Uburusiya.

Yavuze ko mu gihe urwo rugomero rwa Kakhovka rwasenywa, abantu babarirwa mu bihumbi amagana baba bari mu byago byo kwibasirwa n’imyuzure.

Uburusiya bwahakanye buvuga ko budateganya guturitsa urwo rugomero, ndetse bwavuze ko Ukraine irimo kururasaho ibisasu bya misile.

Kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rimaze kubarura impunzi miliyoni 7.7 zavuye muri Ukraine ziri mu bice bitandukanye by’i Burayi, harimo no mu Burusiya, ku baturage ba Ukraine bose hamwe bagera hafi kuri miliyoni 44.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa