addresiya
Kigali
startimes

Indege ya Gisirikare ya Afurika y’Epfo yakoreye impanuka I Goma [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 January 2020 Yasuwe: 5491

Indege ya Gisirikare ya Afurika y’Epfo[South African Air Force (SAAF) C-130BZ] yari mu butumwa bwa MONUSCO mu Burasirazuba bwa D.R.Congo,yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cya Goma ubwo yageragezaga guparika.



Amashusho n’amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje iyi ndege ya moteri 4 iri gucumba umwotsi nyuma yo kurenga inzira y’ikibuga k’indege k’i Goma ikagwa mu byatsi bigikikije.

Ikinyamakuru Radio Okapi cyatangaje ko nta muntu wapfiriyemo gusa nta makuru ahagije aratangwa kuri iyi mpanuka n’icyayiteye.Abatabazi bahise batabara barayizimya ubwo yari itangiye gushya.

Umuvugizi w’igisirikare cya Afurika y’Epfo,Siphiwe Dlamini, yavuze ko iyi ndege yari mu butumwa bwa MONUSCO,yakoze impanuka ivuye gutanga ibikoresho mu gace ka Beni.

Ati "Indege ya C130 ya South African Air Force yari mu nzira igaruka i Goma ivuye Beni gutanga ibikoresho, ubwo yakoraga impanuka.Nta muntu n’umwe wakomerekeye mu mpanuka ariko ikipe y’abashakashatsi yatangiye gucukumbura ngo irebe icyateye iyi mpanuka."

Dlamini yabwiye abanyamakuru ko barabona andi makuru arambuye namara kuboneka.

Amakuru aravuga ko iyi ndege yo mu bwoko bwa C130 yazaga I Goma ivuye I Beni itangiritse cyane ko yarimo abasirikare .Andi makuru aravuga ko moteri yayo y’ibumoso ariyo yagize ikibazo cyatumye iparika nabi.

Abasirikare 59 ndetse n’abakozi bo muri iyi ndege bayivuyemo ari bazima nkuko byatangajwe.

Kuwa 24 Ugushyingo 2019, nabwo indege ntoyaya Dornier 228-200 ya kompanyi Busy Bee ,yarimo abagenzi 17 ibavanye I Goma yerekeza mu gace ka Beni muri Kivu y’Amajyaruguru yahiriye ku kibuga cy’indege cya Goma igihaguruka abantu benshi barimo n’abari bayirimo barapfa.

Iyi ndege yabuze uburinganire igwa mu gace kitwa Mapendo-Birere mu mujyi wa Goma hejuru y’inzu z’abantu aho yishe umuryango umwe wari mu nzu witegura kujya gusenga.




Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ipusi yavutse ifite amasura 2 yapfuye nyuma y’iminsi 4 irwana intambara...

Biscuits na Gravy, igikundiro cy’ijangwe yavutse ifite amasura abiri,...
29 May 2020 Yasuwe: 1493 0

Umufasha wa Perezida Nkurunziza yafashe indege yerekeza muri Kenya nyuma yo...

Umufasha wa Perezida w’u Burundi, Madamu Denise Nkurunziza wafashe indege...
29 May 2020 Yasuwe: 2439 0

US: Umwirabura washinzwe ivi ku ijosi n’umupolisi w’umuzungu bikamuviramo...

Abapolisi bane bo muri leta ya Minnesota muri Amerika birukanywe nyuma...
27 May 2020 Yasuwe: 3136 1

Kenya: Barashaka abantu 400 bo kugeragerezaho urukingo rwa Coronavirus

Abashakashatsi muri Kenya barashaka abantu 400 bafite ubushake bo gufasha...
27 May 2020 Yasuwe: 319 0

Afurika y’Epfo:Perezida Ramaphosa yabwiye inkuru mbi abaturage ku cyorezo...

Perezida wa Afurika y’Epfo yavuze ko icyorezo cya coronavirus muri iki...
25 May 2020 Yasuwe: 3564 1

Czech Republic: Abatewe icyaka na Coronavirus barahabwa inzoga y’ubuntu yo...

Henshi ku isi kompanyi z’ubucuruzi ziri kurwana no gusubiza ibintu uko...
25 May 2020 Yasuwe: 1560 0