skol
fortebet

Indege yongeye gutenguha Minisitiri w’Intebe wa Canada byica gahunda ye

Yanditswe: Saturday 06, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Indege ya Minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau yongeye kwanga kugenda mu rugendo yagiriye muri Jamaica,biba inshuro ya kabiri mu mezi ane gusa iyi ndege imutengushye.

Sponsored Ad

Ku wa gatanu, ingabo za Canada zavuze ko byabaye ngomba ko bohereza indege ya kabiri hamwe n’itsinda ryo gusana iriya yagize ikibazo.

Bwana Trudeau yari ku kirwa cya Karayibe mu biruhuko n’umuryango ashatse kuhava indege yanga gukora.

Muri Nzeri ishize,Urugendo rwa Trudeau mu Buhinde rwasubitswe iminsi ibiri kubera ikibazo cy’indege.

Minisitiri w’intebe usabwa kugenda mu ndege ya gisirikare kubera impamvu z’umutekano we, yerekeje muri Jamaica ku ya 26 Ukuboza.

Amakuru ya CBC avuga ko ikibazo cyavumbuwe ku ya 2 Mutarama.

Nyuma y’umunsi umwe, indege ya kabiri yatwaye itsinda ryo gusana iya mbere, nk’uko umuvugizi w’ishami ry’ingabo muri Canada yabitangarije kiriya gitangazamakuru.

Yagarutse ku ya 4 Mutarama nk’uko byari biteganyijwe.

Indege zombi zari izo mu bwoko bwa CC-144 Challenger, zikoreshwa n’ingabo za Canada.

Bwana Trudeau yagiye agira ibibazo byinshi by’ingendo mu myaka yashize.

Muri Nzeri,Bwana Trudeau yananiwe kuva i Delhi nyuma y’inama ya G20 nyuma y’aho indege ye ihuye n’ikibazo kidasobanutse.

Nyuma y’uwo mwaka, yagombye gukoresha indege ya kabiri,kugira ngo yitabire inama ya Nato yabereye i London nyuma y’uko iyo akoresha yangirikiye aho bayiparika.

Kugira ngo atahe mu rugo hitabajwe indege y’umusada ya 3 cyane ko iya kabiri yatwaye abakanishi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa