skol
fortebet

Kujyanwa mu Rwanda ’biruta gusubira mu rugo’-Abasaba ubuhungiro mu Bwongereza

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu bari kigo cy’abasaba ubuhungiro mu bwongereza, babwiye The Times ko inzira zakoreshwa ngo babuhabwe zirimo no kubazana mu Rwanda ari nziza kuruta kuboherezwa mu bihugu byabo birimo intambara.

Sponsored Ad

Momin Qauymi, ufite imyaka 21, umukanishi w’imodoka ukomoka muri Afuganisitani, yavuze ko yahohotewe n’abatalibani mbere yuko aza mu Bwongereza.

Uyu musore wo muri Afuganisitani wageze mu Bwongereza aje mu bwato buto, yavuze ko atazanga koherezwa mu Rwanda, ati “byibuze nshobora kubakira ubuzima bwanjye hariya”.

Momin Qauymi,ukomoka mu mujyi wa Jalalabad, atuye mu kigo cya Napier kiri i Folkestone, muri Kent, nyuma yo kwishyura amapawundi 1300 abantu babinjiza magendu mu Bwongereza,mu mwaka ushize.

Qauymi yavuze ko yaje mu Bwongereza kubera ko abatalibani babatotezaga kandi bakavangura umuryango we kandi ko atashoboye kwiga.

Yanyuze muri Irani, Turukiya n’Ubugereki - aho yamaze amezi atandatu afunzwe - kugira ngo agere mu Bufaransa, none akaba ategereje igihe kirekire kugira ngo ahabwe icyemezo cy’ubuhunzi.

Yavuze ko we nta kibazo yagira azanywe mu Rwanda kuko hari ubuzima bwiza kurusha iwabo.

Umunyamabanga wa Leta ufite Umutekano mu nshingano ze muri Guverinoma y’u Bwongereza, Suella Braverman, aherutse gutangaza ko igihugu cye kizakora ibishoboka byose ku buryo gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira izagerwaho kabone n’iyo yakwitambikwa n’inkiko.

Muri Mata 2022, u Bwongereza bwasinyanye n’u Rwanda amasezerano agamije kwakira abimukira batujuje ibyangombwa bagafashwa kubibona, abandi bagasubizwa mu bihugu byabo cyangwa bagafashwa gutangira ubuzima i Kigali.

Ni gahunda ireba abantu bose binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhera ku wa 1 Mutarama 2022.

Iki ni icyemezo Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko ishaka kugerageza ikareba niba gitanga umusaruro, kuko bizatuma bamwe mu bashaka kujyayo ku mpamvu zidafatika bacika intege, bikagabanya ikiguzi Leta itanga mu kwita ku bimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Gusa uyu mwanzuro wabangamiwe n’inkiko zitandukanye, zivuga ko udakurikije amategeko.

Ku ya 15 Kamena 2022 nibwo indege ya mbere yagombaga kugeza abimukira mu Rwanda. Yahagaritswe ku munota wa nyuma n’Urukiko rw’i Burayi rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu. Icyo gihe abagenzi bari bamaze kugera muri iyo ndege ariko biba ngombwa ko bayikurwamo ubwo umwanzuro w’urukiko wasohokaga.

Imibare ya Guverinoma y’u Bwongereza igaragaza ko mu mwaka ushize, abimukira binjiye muri icyo gihugu bakorsheje ubwato butoya buca mu zira itemewe y’amazi (English Channel) bageze ku 45,756, bavuye ku 28,526 mu 2021. Bivuze ko biyongereyeho abasaga 17,000.

Nibura buri mwaka u Bwongereza bwishyura miliyoni 5.5 z’amapawundi yo kwita kuri abo bantu bimutse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho baba bacumbikiwe muri za hoteli mu gihe ubusabe bwabo bukiri kwigwaho.

Mu masezerano yo kohereza aba bimukira mu Rwanda, biteganywa ko u Bwongereza buzatanga ibyo bazakenera bageze muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa