skol
fortebet

Libani: Hamenyekanye icyateye guturika kwahitanye abarenga 100

Yanditswe: Wednesday 05, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Igihugu cya Libani kiri mu cyunamo nyuma y’aho abantu bakabakaba 100 bamaze kumenyekana ko bapfuye abandi barenga 4000 bakaba bakomerekeye mu guturika kwabaye mu mujyi wa Beirut gutewe n’ibiturika.

Sponsored Ad

Mu bakomeretse harimwo n’abakozi bahagarariye Ubudage nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’iki gihugu.

Perezida Michel Aoun wa Liban yavuze ko ibi byatewe n’iturika rya toni 2,750 za ’ammonium nitrate’ (nitrate d’ammonium) zikorwamo ifumbire zari zimaze imyaka 6 zibitswe nabi.

Bwana Aoun yavuze ko hakwiye kujyaho igihe cy’ibihe bidasanzwe kizamara ibyumweru bibiri ndetse uyu munsi hateganyijwe kuba inama y’abaminisitiri idasanzwe.

Yavuze kandi ko leta igiye gusohora miliyari 100 z’ama lira akoreshwa muri Liban (ni arenga imiliyoni 66 z’amadolari y’Amerika) y’ingoboka.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye umwotsi mwinshi, n’inkongi nyinshi z’umuriro z’ahabereye iryo turika, hamwe n’amazu menshi yabomotse
Hari n’amafoto yerekana abakomeretse n’abaguweho n’amazu.

Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Libani, Hassan Diab, yatangaje ko uretse abapfuye hari kandi n’abandi benshi bakomeretse bikabije.

Umukuru w’umuryango wa Croix Rouge muri icyo gihugu, Georges Kettaneh, avuga ko kugeza ubu bigoye kumenya abakomeretse kuko hari abagwiriwe n’amazu yasenyutse.

Imbangukiragutabara nizo zakomeje gucaracara zijya gutabara abakomeretse.

Kugeza ubu icyateye uwo muriro ntikiramenyekana, ariko abategetsi benshi bumvikanye bavuga ko uwo muriro waturutse mu nzu y’ububiko bw’ibikoresho biturika. Umutingito wumvikanye ku birometero cumi uvuye aho byabereye.

Abashinzwe ubutabazi barimo kugerageza gutabara abahuye n’ibyago, ibinyamakuru byo muri icyo gihugu nabyo bikerekana amafoto y’abagwiriwe n’ibintu bitandukanye.

Abategetsi bo hirya no hino ku isi bagize icyo bavuga kuri ibi byago, aho abenshi bihanganishije igihugu cya Libani.

Umukuru w’igihugu cya Misiri, Abdul Fattah al-Sisi avuga ko ababajwe n’ibyaye muri Libani akavuga ko yifatanyije na bagenzi babo ba Libani.

Ubuyobozii bwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwavuze ko burakomeza gukurikiranira hafi .

Umuyobozi wa EU , Charles Michel , nawe yihanganishije Abanyalibani ndetse yiyemeza ko umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi witeguye gufasha.

Ubufaransa hamwe na Cyprus nabo batangaje ko biteguriye gufasha icyo gihugu.

Minisitiri w’Intebe wa Irani, Javad Zarif,yihanganishije Abanyalibani, abemerera ko Irani yiteguriye gutanga ubutabazi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa