skol
fortebet

Meghan Markle washatse mu bwami bw’Ubwongereza yavuze uko ubuzima bwamushaririye agashaka kwiyahura atwite inda y’amezi 5

Yanditswe: Monday 08, Mar 2021

Sponsored Ad

Umunyamerikakazi Meghan Markle wahoze azwi cyane mu gukina amafilimi mbere y’uko ashyingiranwa n’igikomangoma Harry yavuze uko ubuzima bwo kuba I Bwami bwamushaririye cyane kugeza ubwo ashaka kwiyahura atwite inda y’amezi 5.

Sponsored Ad

Mu kiganiro cyari cyuzuyemo kuvuga ubuzima bubabaje yahuye nabwo amaze kugera mu bwami bw’ubwongereza yagiranye n’umunyamakuru Oprah Winfrey,Meghan Markle yavuze ko nta bufasha na buke yigeze ahabwa n’abantu bo mu bwami bw’Ubwongereza ubwo yari abukeneye.

Uyu mugore yavuze ko impamvu ikomeye yatumye umwana we w’umuhungu witwa Archie atagirwa igikomangoma ari uko bamwe mu batuye ibwami bagira ivangura babwiye umugabo we Prince Harry ko uyu mwana wabo afite uruhu rubi.

Prince Harry nawe yavuze ko se, Prince Charles,yahagaritse kwitaba telefoni ye bigatuma atabona uko yamwitabaza kubera ibikorwa bibi bakorerwaga I Bwami.

Iki kiganiro aba bombii batishyuriwe cyatambutse mu ijoro ryakeye kuri CBS yo muri US ndetse cyarebwe n’abantu benshi cyane ku isi.

Tumwe mu tuntu tw’ingenzi aba bombi bahishuye turimo:

Bagiye kubyara umwana wa kabiri w’umukobwa nyuma y’uwa mbere w’umuhungu

Basezeranye kubana akaramata iminsi 3 mbere y’uko babikorera imbere ya rubanda kuwa 19 Gicurasi 2018 babifashijwemo na Archbishop wa Canterbury.

Harry yavuze ko mukuru we Willian na se bamufungishije amategeko y’ibwami.

Yavuze ko umuryango we wamufungiye amafaranga mu ntangiriro z’umwaka ushize.

Meghan na Harry bimukiye muri Calfornia muri Werurwe umwaka ushize nyuma yo kwegura ku nshingano bari bafite I Bwami ndetse bose bahurije ko aya mahitamo yatumye baruhuka.Aba ntibazongera kujya mu Bwongereza nk’abagize umuryango w’I Bwami.

Uyu mugore yavuze ko akimara kwinjira I Bwami yahise yamburwa urwandiko rw’inzira,urwo gutwara ibinyabiziga ndetse n’imfunguzo bamufungiranira mu nzu imwe yicwa n’irungu.

Uyu mugore yavuze ko yabwiye umugabo we Harry ko atifuza kubaho ukundi kubera ubuzima bubi yari abayeho akiri I Bwami.

Abajijwe niba muri ubwo bwigunge yaratekereje kwiyahura,Meghan yasubije Oprah ati “Nibyo.Ibyo birumvikana cyane.Nari mbizi ko iyo ntabivuga nashoboraga kubikora.Ntabwo nifuzaga gukomeza kubaho.Ibyo byari ibitekerezo biteye ubwoba cyane natekereje.

Navuze ko nifuza kugira ahantu njya kugira ngo bamfashe.Navuze ko ntigeze mbaho gutyo ko nshaka kugira ahantu njya.Nabwiwe ko bidashoboka kandi aribyo byiza ku bwami.”

Uyu mugore yavuze ko akimara kubwira umugabo we uko bimeze,yemerewe kujya mu muhango wari ugamije gufasha wa Royal Albert Hall for a charity muri Mutarama 2019 ndetse avuga ko amafoto yafashwe iryo joro amutera agahinda.Yashimangiye ko umugabo we Harry yatabaye ubuzima bwe ubwo yemeraga ko bimukira Los Angeles.

Meghan yavuze ko ubwo imfura yabo Archie yari hafi kuvuka,umwe mu bantu b’I Bwami yabajije Harry uko azasa asa ari umukara ndetse avuga ko kuba umwana wabo yaravutse ku babyeyi badahuje ubwoko byabaye ikibazo I Bwami.

Harry yabajijwe umuntu wamubwiye ayo magambo y’irondaruhu avuga ko atameze neza ku buryo yabitangaza kuko byakwangiza byinshi.

Harry yavuze ko uko we n’umugore we babuze ubufasha ndetse n’ubumva bimeze neza nk’ibyo nyina umubyara,Diana,yahuye nabyo bigatuma apfa muri 1997.

Harry yavuze ko yatengushywe bikomeye na se Prince Charles,yashinje kwanga kumwitaba ndetse akaza kumufungira konti ubwo bari bimukiye muri Amerika.

Meghan yavuze ko yashwanye na Kate Middleton usanzwe ari umugore wa mukuru w’umugabo we Harry witwa Prince William bapfuye amakanzu y’abana b’abakobwa bagombaga gufata indabo mu bukwe bwe gusa uyu Kate ngo yaje kumusaba imbabazi nyuma amuzaniye n’indabo bariyunga.

Meghan yavuze ko yashakanye na Harry atazi ikintu na kimwe ku mibereho y’ibwami n’akazi azakora ahubwo ibyo yari azi ari ibyo yasomaga mu bitabo by’imigani.

Harry yavuze ko umubano we n’umwamikazi ari mwiza cyane ariko ko atabanye neza na mukuru we ndetse na se kuko ngo abona barabaswe n’amategeko y’i Bwami ndetse badahuje inzira.

Harry yavuze ko atari yarapanze kugirana amasezerano na Netflix na Spotify ariko yabikoze kugira ngo abone amafaranga yo kwishyura abashinzwe umutekano.

Muri iki kiganiro cyamaze amasaha asaga 2,Harry na Meghan bavuze ku buzima bubi bahuye nabwo i Bwami bamaze gushyingiranwa gusa icyobahurijeho nuko "buri wese yatabaye undi ubwo bemeraga guhunga bakigira muri US".



Meghan yavuze ko yari agiye gupfira mu bwami bw’Ubwongereza umugabo we agatabara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa