skol
fortebet

Mexico: Inzira ya gariyamoshi inyura hejuru y’umuhanda yasenyutse yica abantu 20

Yanditswe: Tuesday 04, May 2021

Sponsored Ad

Abantu batari munsi ya 20 bapfuye naho abandi babarirwa muri za mirongo barakomereka, nyuma yuko iteme rinyura hejuru ririho umuhanda wa gariyamoshi unyura hejuru yundi risenyutse mu murwa mukuru Mexico wa Mexique, nkuko abategetsi babivuga.

Sponsored Ad

Ibyumba byinshi bya gariyamoshi byahubutse bigwa hasi, bigwira imodoka imwe nibura, yari iri mu muhanda ugendwa cyane uri munsi y’iryo teme.

Abakora mu bikorwa by’ubutabazi n’abazimya umuriro bakomeje gushakisha ababa barokotse iyo mpanuka yabaye ku wa mbere nijoro.

Hagaragaye amashusho yerekana iryo teme ubwo ryahirimaga kuri stasiyo ya Olivos ku muhanda wa gariyamoshi wa 12.

’Mayor’ w’umujyi wa Mexico Claudia Sheinbaum, wari umaze kugera aho byabereye, yemeje ko abantu 20 ari bo bapfuye kugeza ubu.

Abantu bagera hafi kuri 70 ni bo bakomeretse, nkuko inzego z’ubutabazi bwihuse zo muri uwo mujyi zabitangaje.

Hari ubwoba ko abapfuye bashobora kuza kwiyongera kuko hashobora kuba hakiri abantu baheze muri ibyo byumba bya gariyamoshi byahubutse bikagwa hasi.

Mariana, w’imyaka 26, warokotse iyo mpanuka, yabwiye urubuga rw’amakuru El Universal rwo muri Mexique ati:

"Twumvise gusa urusaku rw’igiturika, nuko buri kintu cyose kiragwa".

Ati: "Hari hari abantu benshi bahagaze n’abicaye mu cyumba [cya gariyamoshi]".

Yongeyeho ko yikubise ku gisenge cy’icyo cyumba.

Uwabibonye ubwo byabaga, yabwiye televiziyo Televisa yo muri Mexique ati: "Ako kanya nabonye ikintu kirimo gutigita".

"Ubwo umukungugu wari uvuyeho twirukanse... [tujya] kureba niba twashoboraga gufasha. Nta miborogo yari ihari [yumvikanaga]. Sinzi niba bari baguye mu kantu".

Inzira ya gariyamoshi yo mu mujyi wa Mexico ni imwe mu nzira zigendwa cyane ku isi, inyuramo abagenzi hafi miliyari 1.6 buri mwaka.

Uwo muhanda wa 12 w’iyo nzira - wabereyemo iyo mpanuka - ni wo wa vuba aha uherutse kongerwa ku nzira ya gariyamoshi yo mu murwa mukuru. Wafunguwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2012.

Mu 2020, umuntu umwe yarapfuye naho abandi barenga 40 barakomereka ubwo gariyamoshi ebyiri zagonganaga muri uwo mujyi.

Mu 1975, gariyamoshi ebyiri zigendera mu nzira yo munsi y’ubutaka zaragonganye zica abantu 31.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa