skol
fortebet

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza yahishuye igihe indege ya mbere itwaye abimukira izagerera mu Rwanda

Yanditswe: Monday 22, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko indege ya mbere izaba itwaye abimukira mu Rwanda izahaguruka mu byumweru 10-12.

Sponsored Ad

Sunak yavuze ko bamaze kwishyura indege izabatwara ndetse ko hari n’abakozi babitorejwe magana atanu biteguye guherekeza izo mpunzi mu Rwanda.

Ibi Rishi Sunak, yabitangaje kuri uyu wa mbere mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ati ’Ndemeza amakuru ko indege ziteguye, dufite kandi abantu 500 bafite imyitozo ihanitse biteguye guherekeza mu Rwanda abimukira batemewe n’amategeko, hari n’abandi 300 bazasoza amahugurwa mu byumweru biri imbere.’

Turiteguye. Igenabikorwa twararinonosoye. Indege zizahaguruka, uko byagenda kose.’

Avuga ko icyo ashyize imbere ari umutekano w’imbere wa UK n’ubusugire bw’imbibi zayo, ko iby’inkiko mpuzamuhanga UK ibereye umunyamuryango biza ku mwanya wa kabiri.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ari cyo gisubizo gikwiye ku bimukira binjira mu buryo butemewe n’amategeko, agaragaza ko bidakwiye ko ishyirwa mu bikorwa ryayo rikomeza gukerezwa.

Yagize ati “Gahunda y’u Rwanda ni igisubizo gihamye kandi cy’agashya, kigamije gukumira abimukira batemewe n’amategeko baza mu Bwongereza. Uko ikerezwa ni ko abimukira bazakomeza kujya mu bwato budakwiye kujya mu nyanja, bashyire ubuzima bwabo mu byago.”

Ibihugu byombi byavuguruye aya amasezerano mu Ukuboza 2023. Abagize imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza barakomeza bayajyeho impaka kuri uyu wa 22 Mata 2024, mbere y’uko bayemeza cyangwa bayange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa