skol
fortebet

Mozambique:Imyigaragambyo y’abaganga imaze kugwamo Amagana

Yanditswe: Monday 21, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Byibura abantu 620 nibo bimaze kumenyekana ko bapfiriye mu bitaro bikuru biri I Maputo mu minsi 40 ishize Abaganga batangije imyigaragambyo.

Sponsored Ad

Abaganga muri Mozambique bari kwigaragambya bwambere mu mateka y’iki gihugu kandi abari ku rwego rwa Dogiteri bo bavuze ko bayikomeza muyindi minsi 21 iri imbere kabone n’ubwo bakomeje kwakira raporo z’abari kubura ubuzima kubera kubura ubavura.

Aba bavuze ko muri iyi minsi 21 bihaye abarwayi bazaba bitabwaho n’itsinda rito ry’abaganga mu buryo bworoheje mu rwego rwo kurinda ko abaturage babo bakomeza kubabara.

Uku kwigaragambya kw’Abaganga mu bitaro bikuru by’Igihugu I Maputo, kwakuruwe n’uko ngo nta miti bifashisha bavura babona ,ibikoresho byifashishwa mu bitaro nabyo ntabyo ,kugera ubwo bibasaba kwikora ku mifuka mu gihe bakeneye ibikoresho bitwaza muri Ambulance bagiye gutanga ubutabazi.

Uku kwigaragambya ngo niyo nzira bari basigaranye kandi ishoboka mu kwamagana inzego z’ubuzima mu gihugu no gusaba ko Minisitiri w’Ubuzima , Armindo Tiago babona nk’intandaro y’amakosa avugwa mu buvuzi kwirukanwa.

Nu bwo bimeze bityo ariko Goverinoma ya Mozambique yavuzeko ibabajwe bikomeye no kuba Abaganga bakuru ( Doctors) biyongereye iminsi y’imyigaragambyo, nyamara bari bumvikanye ko bakorana inama bakagaragaza ibibazo bafite ubundi bigakemukira mu biganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa