skol
fortebet

New Zealand: Batoye itegeko ryemera ko abantu bafashwa gupfa igihe barembye cyane batabasha gukira

Yanditswe: Friday 30, Oct 2020

Sponsored Ad

Abaturage ba New Zealand/ Nouvelle Zelande batoye ku bwiganze bemera itegeko ry’igikorwa cya euthanasia, impirimbanyi zabyo zabyise "intsinzi ku bumuntu".

Sponsored Ad

Ibyavuye muri referandum kuri iki byerekana ko 65% bemeye ko umushinga w’itegeko ryo kurangiza ubuzima ku bushake uhinduka itegeko rishya.

Ibi bizemerera abantu barembye bikomeye, abaganga bemeje ko basigaranye igihe kitarenze amezi atandatu yo kubaho, guhitamo gufashwa gupfa

Abatarishyigikiye bo bavuga ko iryo tegeko riteye inkeke.

Biteganyijwe ko iri tegeko rizemezwa tariki 06 z’ukwezi gutaha kwa 11 ariko rigatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa 11/2021.

Nouvelle Zelande izaba yiyongereye ku bihugu bicye ku isi birimo Ubuholandi na Canada byemera euthanasia.

Iyi referendumu kuri iri tegeko yabereye rimwe n’amatora rusange yabaye muri uku kwezi muri iki gihugu.

Mu rindi tora byabereye rimwe, abaturage ba New Zealand banze kwemeza ko urumogi rwakoreshwa mu buryo bwo kwinezeza.

Kuri iri tegeko amajwi y’agateganyo yerekana ko 53% batoye hoya naho 46% bagatora yego - gusa aya majwi ashobora guhinduka hamaze kubarurwa n’abatoye bo hanze y’igihugu.

Babyakiriye bate?

Itegeko ryo kwemera kurangiza ubuzima ku barembye cyane ryari rishyigikiwe na minisitiri w’intebe Jacinda Ardern ndetse n’ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi Judith Collins.

Ariko rwari urugendo rwamaze imyaka hari abahirimbanira ko bigenda bityo ndetse habayeho impaka zikomeye.

Kuri Matt Vickers wapfushije umugore we Lecretia Seales wariho aharanira ko euthanasia, iki gikorwa ni "intsinzi ku bumuntu".

Nyuma y’uko ibyavuye mu matora bitangajwe yabwiye BBC ati: "Ndishimye ko abantu bageze kure muri New Zealand bazaba bafite ijambo ku kurangiza ubuzima bwabo".

Umugore we Lecretia yari umunyamategeko watanze ikirego asaba ko yemererwa gufashwa kurangiza ubuzima bwe nyuma y’uko bamusanganye ikibyimba mu bwonko.

Ikirego cye ntacyo cyatanze ndetse yapfuye mu myaka itanu ishize azize ubwo burwayi, yari afite imyaka 42.

Mu 2016 umugabo we Matt yakomeje inkubiri yo guhindura amategeko ndetse yangika igitabo yise "Lecretia’s Choice: A Story of Love, Death and the Law".

Mu 2019 Inteko ishingamategeko y’iki gihugu yatangije umushinga w’iri tegeko wateje impaka zikomeye, bemeza ko uzatorwa na rubanda muri referandumu.

Ni ibihe bihugu bindi byemera euthanasia?

New Zealand yinjiye mu itsinda ry’ibihugu bicyeya ku isi byamaze kwemeza itegeko nk’iri.

Euthanasia yemewe n’amategeko mu Bubiligi, Canada, Colombia, Luxembourg n’Ubuholandi, mu gihe gufasha umuntu kwiyahura byo byemewe mu Busuwisi.

Leta zimwe na zimwe mu zigize leta zunze ubumwe za Amerika hamwe na leta ya Victoria muri Australia nazo amategeko yazo yemera gufasha abarembye cyane gupfa.

Euthanasia ni igikorwa cyo gufasha umuntu ubishaka gupfa mu gihe ari mu bubabare mukomeye cyane, naho gufasha kwiyahura ni ugufasha umuntu ushaka urupfu ku mpamvu ze bwite.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa