skol
fortebet

Oprah Winfrey yahishuye byinshi ku kiganiro cyatigishije isi yose yagiranye na Prince Harry na Meghan Markle

Yanditswe: Tuesday 09, Mar 2021

Sponsored Ad

Oprah Winfrey yavuze ko igikomangoma Harry yamusobanuriye neza ko atari Umwamikazi cyangwa igikomangoma umugabo we bibajije ku kuntu ibara ry’uruhu rw’umwana we w’umuhungu rizaba rimeze.

Sponsored Ad

Ku wa mbere, Winfrey yabwiye televiziyo CBS News ko igikomangoma Harry "atambwiye uwari uri muri ibyo biganiro".

Ibyo byahishuwe byuko hari uwo mu bagize umuryango w’ubwami bw’Ubwongereza wibajije ku "kigero cyo kwijima" cy’uruhu rwa Archie byatangajwe mu kiganiro kuri televiziyo cyatangajwe muri Amerika mu ijoro ryo ku cyumweru.

Meghan Markle, ufite izina ry’ibwami rya Duchess of Sussex akaba umugore w’igikomangoma Harry, yavuze ko ayo magambo yamushegeshe bikomeye.

Oprah yagize ati: "[Harry] Ntabwo yambwiye umwirondoro ariko yashakaga ko mbimenya, kandi ko niba mbonye akanya ko kubimenyesha, ko atari nyirakuru cyangwa sekuru bari bari muri ibyo biganiro".

Ubwo yabazwaga ku wa mbere ngo atange amakuru arenzeho, Oprah yavuze ko "yagerageje kubona igisubizo haba imbere ya ’camera’ n’inyuma ya ’camera’", ariko igikomangoma Harry ntagire andi makuru arenzeho atanga.

Opra yabwiye ikiganiro CBS This Morning ko ubwo yari mu kiganiro na Harry na Meghan yaguye mu kantu kumva ibiganiro bijyanye n’ibara ry’uruhu rw’umwana wari utegerejwe kuvuka.

Ati: "No mu kiganiro, ushobora kunyumva mvuga ngo, ’mbega! siniyumvisha ko ubu urimo kumbwira ibi bintu’".

Abajijwe impamvu Harry na Meghan bemeye kugirana na we icyo kiganiro, Opra yavuze ko yumvaga "biteguye kugikora" nyuma "yo kuvugwaho ibinyoma mu gihe cy’uruhererekane rw’imyaka".

Opra ati: "Nabwiye itsinda dukorana nti ikibazo cy’ingenzi cyane kiza kuba gisubijwe hano ubwo ikiganiro kiba kirangiye kibe, ’kuki bavuyeyo’ [ibwami]?"

"Kandi ndatekereza ko inkuru zo gucisha Umwamikazi ku ruhande [kutabwirwa ukuri] zabagizeho ingaruka zikomeye kandi zikabakomeretsa kuko bari bazi neza ko hari hashize amezi n’amezi habaho itegurwa".

Televiziyo CBS yanatangaje ibindi bice bishya by’icyo kiganiro cy’amasaha atatu Harry na Meghan bagiranye na Opra.

Muri kimwe muri ibyo bice by’ikiganiro, Oprah ababaza niba baravuye mu Bwongereza kubera irondaruhu, nuko igikomangoma Harry akavuga ko ibyo "byari igice kinini" k’ibyabateye kuhava.

Mu kindi gice kivuga ku bitangazamakuru byandika byo mu Bwongereza n’uburyo byandikamo ku bandi bagize umuryango w’ibwami, Meghan yabwiye Oprah ko "ukutagira ikinyabupfura n’irondaruhuru si ibintu bimwe".

Meghan yagize ati: "Hari n’itsinda ry’ibitangazamakuru bijya ahagaragara bikagushyigikira cyane cyane iyo bizi ko hari ikintu kitari ukuri, kandi ibyo twe ntitwabikorewe".

Oprah yanabajije igikomangoma Harry niba hari uwo mu muryango we n’umwe wamusabye imbabazi kubera impamvu zamuteye kumva agomba kuhava.

Harry yasubije ati: "Birababaje ko nta we".

Ati: "Uko babyumva ni uko iki cyari icyemezo cyacu, ko rero ingaruka tugomba kuzirengera".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa