skol
fortebet

Papa Benedict XVI yatabarutse

Yanditswe: Saturday 31, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze Pope Emeritus Benedict XVI yatabarutse nyuma y’imyaka 9 yeguye ku ntebe y’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.
Uyu Papa Benedicto XVI yitabye Imana aho yabaga i Vaticani, ku myaka 95, hafi imyaka 10 kuva yeguye kubera amagara make.
Yabaye umukuru wa kiliziya Gatorika mu gihe kitageze ku myaka umunani kugeza muri 2013,aba umu-Papa wa mbere weguye nyuma ya Gregoire XII mu 1415.
Benedicto yamaze iminsi ye ya nyuma muri monastere ya Mater Ecclesiae mu kigo cya Vaticani.
Uwamusimbuye (...)

Uwamusimbuye Papa François yavuze ko yagiye kuhamureba kenshi.

Vaticani yavuze mu itangazo iti: "N’agahinda kenshi ndabamenyesha ko Papa Emerite, Benedicto XVI, yitabye Imana uyu munsi saa 9:34 muri monastere ya Mater Ecclesiae i Vaticani.

" Amakuru yandi aratangwa nibishoboka’’.

Vatacani yavuze ko umurambo wa Papa Emerite uzashyirwa muri Basilika St Pierre kuva tariki 2 Mutarama.

Imyiteguro yo wo gushyingura Papa Benedicto iramenyeshwa mu masaha ari imbere nk’uko byavuzwe na Vaticani.

Ku wa gatatu, Papa François yasabye mu mubonano we wa nyuma wo mu mwaka i Vaticani ’’gusabira bidasanzwe Papa Emerite’’, avuga ko yari arwaye cyane.

Yavutse yitwa Joseph Ratzinger mu Budage, ku myaka 78 mu 2005 aba umwe mu ba-Papa batowe bashaje cyane.

Mu mwanya munini w’igihe cye nka Papa,kiliziya gatorika yavuzweho byinshi, haba imanza n’ibyegeranyo ku myaka mirongo y’ihohoterwa ry’abana n’abapadiri.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa