skol
fortebet

Pascal Lissouba wabaye perezida wa Congo Brazzaville imyaka isaga 5 yapfuye

Yanditswe: Tuesday 25, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Pascal Lissouba wahoze ari perezida wa Congo Brazzaville yapfiriye mu Bufaransa ejo ku wa mbere ku myaka 88 nk’uko byemejwe n’ishyaka rye.

Sponsored Ad

Lissouba, ni we perezida wa mbere watowe mu gihe cy’amashyaka menshi mu 1992.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y’umuvugizi w’ishyaka Union panafricaine pour la démocratie sociale (UPADS) agira ati: "Perezida Lissouba yapfuye nyuma y’uburwayi".

Bwana Lissouba yaguye mu gace kitwa Perpignan mu majyepfo y’Ubufaransa.

Kuri Facebook, umuhungu we Jérémie Lissouba yemeje inkuru y’urupfu rwa se.

Bwana Lissouba yabaye Perezida wa Congo Brazzaville kuva mu 1992 kugeza mu 1997.

Ni we washinze ishyaka UPADS mu 1991, mu gihe igitutu cy’amahanga cyahatiraga Perezida Denis Sassou Nguesso, wagiye ku butegetsi mu 1979, kwemera amatora y’amashyaka menshi.

Mu kwezi kwa gatandatu 1997, imirwano mu murwa mukuru Brazzaville yashyamiranyije ingabo zishyigikiye Pascal Lissouba n’izishyigikiye Jenerali Sassou Nguesso.

Nguesso ni we watsinze iyo mirwano, asubira ku butegetsi ku ngufu yari yaravanyweho mu matora yo mu 1992.

Abantu babarirwa hagati ya 4,000 na 10,000 baguye mu mirwano n’ubwicanyi bwamaze amezi icyo gihe.

Perezida Lissouba yaje guhungira mu Bufaransa. Mu gihe yashakaga kuba yasubira muri politike, mu gihugu cye yahamijwe ibyaha by’ "ubugambanyi bukabije" hamwe n’"umugambi mubisha" kuri Sassou Nguesso.

Umuvugizi w’ishyaka rye avuga ko kugeza ubu Lissouba azashyingurwa i Perpignan ahantu abo mu muryango we batashatse gutangaza.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa