skol
fortebet

Pastor Paul Mackenzie washutse abakristu bakiyicisha inzara ategerejwe mu rukiko muri iki cyumweru

Yanditswe: Monday 01, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’urusengero muri Kenya ategerejwe mu rukiko muri iki cyumweru, kubazwa ku mibiri y’abantu igera ku 110 yataburuwe mu butaka bwe, mu gihe kuri uyu wa mbere hatangira isuzumwa ry’iyi mibiri n’inzobere mu gupima imirambo.

Sponsored Ad

Pastoro Paul Nthenge Mackenzie we yavuze ko yafunze urusengero rwe Good News International Church mu myaka ine ishize ubwo rwari rumaze imyaka hafi ibiri rukora.

Ariko BBC yabonye inyigisho ze amagana zikiboneka kuri Internet, zimwe muri zo zisa n’izafashwe nyuma y’igihe avugira ko yafungiye urusengero.

Izo nyigisho zerekana iyihe shusho y’uyu mugabo ufite abayoboke biyicishaga inzara? Ni ibiki bikubiye mu byo yigisha?

Mu ijwi riranguruye, Pastoro Mackenzie atanga inyigisho ze ku ikoraniro rinini ku ngingo zerekeye ibyahishuwe ku mpera iteye ubwoba y’isi.

Inyuma ye hari igitambaro cyanditseho amagambo asobanuye ngo “Turi hafi gutsinda urugamba…ntihagire ureba inyuma…urugendo ruri hafi kurangira”.

Imwe muri video ziri kuri ‘channel’ ya YouTube y’urusengero rwe yitwa: “Abana bo mu bihe bya nyuma” kandi yerekana itsinda ry’abana barimo gutanga ubutumwa kuri camera.

Izindi zirangirana no kwirukana imyuka mibi mu bayoboke – benshi b’abagore – barambarara hasi mu gihe arimo “gucyaha” imyuka mibi ngo ibavemo.

YouTube ‘channels’ zitandukanye na ‘page’ za Facebook ziriho ubutumwa bwe zifite abantu ibihumbi bazikurikira.

Ntabwo bizwi neza igihe izo nyigisho zafatiwe amashusho, ariko hari izerekana ko Pastoro Mackenzie yari afite igiterane i Nairobi muri Mutarama(1) 2020, ibinyuranya n’ibyo avuga ko yahagaritse ibikorwa bye mu 2019.

Bamwe mu bahoze mu idini rye bavuze ko bahatirwaga kwiyicisha inzara nka kimwe mu bihamya ko bemera ibyo yigisha.

Muri video zigera muri za mirongo nta gihamya itaziguye (direct) yerekana Mackenzie ategeka abayoboke be kwiyicisha inzara, ariko hari ibyo abwira abayoboke ku kwitanga ku cyo bemera, kugera ku buzima bwabo.

Hari aho agira ati: “Hari abantu batanashaka kuvuga Yesu. Bakavuga ngo abana babo barimo kurira kuko bashonje, bareke bapfe. Aho hari ikibazo?”

’Uburezi ni ubwa sekibi’

Imwe mu zindi nyigisho za Mackenzie ni ingingo ivuga ko uburezi busanzwe ari ubwo kwa satani kandi bukoreshwa mu gucuza abantu utwabo.

Agira ati: “Barabizi ko uburezi ari ubwa sekibi. Ariko babukoresha mu nyungu zabo. Abacuruza impuzankano (uniformes), abandika ibitabo…abakora amakaramu…iyo myanda yose. Amafaranga yanyu arabakiza naho mwe mugakena.”

Mu 2017 na 2018, uyu mugabo yatawe muri yombi aregwa ibyaha birimo gushishikariza abana kutajya ku mashuri, avuga ko uburezi “ntibwemewe na Bibiliya”.

Pastoro Mackenzie kandi yamagana uburezi avuga ko bushishikariza ubutinganyi biciye muri gahunda z’ubumenyi ku bitsina.

Yabwiye Nation ati: “Nabwiye abantu ko uburezi ari ubwa sekibi…Abana bigishwa ubutinganyi.”

Pastoro Mackenzie ni muntu ki?

Ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko ari mu kigero cy’imyaka irenga 50, ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yize mu ishuri ryigisha Bibiliya ariko arirangije aba umushoferi wa taxi mu mujyi wa Malindi wo ku nyanja y’Ubuhinde mu burasirazuba bwa Kenya.

Urubuga rw’itorero rye ruvuga ko ryashinzwe mu 2003. We n’umugore we basanzwe bafatanya imirimo y’itorero rye.

Mu 2017 ubwo yafatwaga bwa mbere, n’umugore we bari kumwe bafungwa bombi, ariko kuri iyi nshuro umugore we ntabwo yafashwe mu bakekwa.

Icyo gihe bashinjwe “kwigisha ubuhezanguni” ariko barabihakana bararekurwa, mu 2019 Pastoro Mackenzie yongeye gufungwa ashinjwa; kwigomeka ku itegeko, kugomesha abana no kugumura rubanda mu idini. Ibyaha bitamuhamye.

Ubu afunganye n’abandi bantu barenga 20, ni we usa n’ushinjwa uruhare rw’ibanze mu gupfa no guhambwa rwihishwa kw’abantu barenga 100 barimo n’abana, bari abayoboke b’idini rye. We ahakana ko hari uruhare abifitemo.

Iyi ni inkuru yatunguye benshi kandi ica umugongo Kenya, abaturage baho banenze inzego z’ubutegetsi n’umutekano kuba zitarabashije kumenya iby’uru rusengero n’uburyo aba bantu bahapfiraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa